Muhanga: Perezida wa Banki y’isi yanyuzwe n’ikoranabuhanga ‘Drones’ zitwara amaraso zikoresha

Ku munsi we wa mbere mu ruzinduko rw’iminsi 2, Dr. Jim Yong Kim, Perezida wa Banki y’isi yishimiye ikoranabuhanga rikoreshwa mu mushinga w’Abanyamerika wo gutwara amaraso hakoreshejwe ‘Drones’, yemeza ko ari umushinga uzafasha u Rwanda kugera ku iterambere.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017 nibwo Dr. Jim Yong Kim yageze mu Rwanda avuye muri Tanzania . Mu Rwanda azahagirira urugendo rw’iminsi 2.

Akigera mu Rwanda yahise yerekeza i Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, ahakorera umushinga wo gutanga amaraso hifashishijwe ‘drones’, akagezwa mu bitaro binyuranye mu Rwanda.

Dr. Jim Yong Kim yaherekejwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert, hamwe na Minsitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba n’itsinda rigari ry’abantu bari baje baherekeje uyu muyobozi wa Banki y’isi.

Dr. Jim Yong Kim yeretswe uko tu tudege dukora, asobanurirwa ibikorwa byose kugira ngo duhaguruke n’uko tugenda tukajugunya amaraso ku murwayi uyakeneye mu buryo bwihutirwa.Yagejejwe aho duhagurukira, ni uko afatanyije n’umuyobozi wa Zipline yohereza akadege kamwe ngo kajyane amaraso, kaza kugaruka kayajugunya areba, karagaruka karahagarara.

Dr. Jim Yong Kim yatangaje ko ari gikorwa cy’indashyikirwa kandi gitanga akazi ku bantu benshi.

Ati “Ubu ni ubwa mbere mu mateka y’Isi dukoresheje utu tudege mu bintu nk’ibi, mu gukwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi…”

Yunzemo ati “ Ubusanzwe ngira impungenge ku ikoranabuhanga, kubera uburyo ikoranabuhanga rigenda ryambura abantu imirimo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ariko uyu mushinga ntuhenze kandi ufitiye akamaro kanini abaturage benshi.”

Perezida wa Banki y’Isi Dr. Jim Yong Kim asobanurirwa uko utu tudege dukora

Perezida wa Banki y’Isi Dr. Jim Yong Kim, yavuze ko atiyumvisha uko igihugu nk’u Rwanda kikiri mu nzira y’amajyambere kimaze kugera kuri iri terambere, avuga ko byamutangaje.

Ati “ Ibi bintu biratangaje cyane, kugira ngo amaraso abashe kubikwa ku bushyuhe bukenewe ukaba ushobora kuyageza hose mu gihugu mu buryo bwihuse ibyo dusanzwe tubifite mu bihugu bikize, ariko mu bihugu nk’u Rwanda ibyo byari kuzatwara igihe kirekire kugira ngo bigerweho. Mu by’ukuri birenze kure ibyo natekerezaga kubona.”

Dr. Jim Yong Kim yavuze ko yasobanuriwe ko ibiciro byo gukoresha utu tudege bigihenze; avuga ko akadege kamwe iyo kajyanye amaraso mu giturage bitwara hagati y’amadolari 10-15 USD ku nshuro imwe, ni ukuvuga amafranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi umunani (8,000Rwf) n’ibihumbi cumi na bitatu (13,000Rwf).

Gusa ku by’iki giciro, Dr. Jim Yong Kim yavuze ko nubwo bihenze ariko biramira ubuzima bw’abantu mu gihe gito, kandi ko hari kurebwa uko ibyo utu tudege dukora byakongerwa.

Ku munsi wa kabiri w’urugendo rwe mu Rwanda, Dr. Jim Yong Kim azatangira ikiganiro muri Kigali Convention Centre ku banyeshuri bo muri za Kaminuza. Ni ikiganiro ku iterambere ry’isi n’uburyo harandurwa burundu ubukene bukabije. Azahavugira uko hakenewe impinduka kugira ngo iterambere rikenewe n’abantu barenga Miliyari 7 ku Isi rigerweho, bityo bwa mbere mu mateka harandurwe ubukene bukabije. Azanasura imwe mu mishinga iterwa inkunga na Banki y’Isi iri ahitwa Kinyana ho muri Nyagasambu, mu Karere ka Rwamagana.

Biteganyijwe ko kandi Dr. Jim Yong Kim agomba kubonana n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Uru rugendo rwa Dr. Jim Yong Kim rugamije ahanini kureba impinduka z’ibyakozwe na Guverinoma y’u Rwanda hagendewe ku byo Banki y’Isi yateye inkunga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo