Mufite abavandimwe mu Misiri babubaha, babafataho urugero –Perezida Al Sissi (AMAFOTO)

Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi uri mu Rwanda mu rugendo rw’iminsi ibiri yatangaje ko Abanyamisiri bafatira urugero ku banyarwanda ndetse avuga ko Misiri ifite ibyo ihuriyeho n’u Rwanda ari nabyo umubano w’ibihugu byombi ushingiyeho.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uri uyu wa Kabiri tariki 15 Kanama, Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi nibwo yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2 rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Abdel Fattah el-Sisi yageze mu Rwanda aturutse muri Tanzania. nyuma yo kuva mu Rwanda azakomereza muri Tchad na Gabon.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, Abdel Fatah Al Sissi yakiriwe na Perezida watowe, Paul Kagame , basangira ku meza, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre.

Avuye ku kibuga cy’indege yahise yerekeza ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi . Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abasura uru rwibutso, Abdel Fatah Al Sissi yanditse ubutumwa asaba ko ibyabaye mu Rwanda nta handi bikwiye kuba ku isi.

Mu ijoro ryakeye nibwo Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi. Ni ugusangira kwanitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’abaje baherekeje Abdel Fatah Al Sissi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko nubwo Misiri n’u Rwanda ntaho bihuriye ku mupaka ariko ngo bifite byinshi bisangiye ari naryo shingiro ry’umubano.

Perezida Kagame yagize ati " Misiri n’u Rwanda ntabwo bihuriye ku mupaka ariko bisangiye byinshi aribyo umubano wacu ushingiyeho. Nta munyafurika wakwibagirwa uburyo Misiri yafashije mu bwigenge bwa Africa igihe byari bikenewe cyane….”

Yunzemo ati " Uyu munsi, turakataje mu kugeza abaturage bacu ku burumbuke n’ahazaza heza mu buryo burambye. …Amavugurura y’ubumwe bwa Africa turimo ni ugukomeza gushimangira ubwigenge no gushyira hamwe byacu nk’umugabane.”

Mu ijambo rye Perezida Al-Sisi yashimye Perezida Kagame ingufu akoresha mu guteza imbere u Rwanda ndetse anaboneraho gutangaza ko Abanyamisiri bafatira urugero ku banyarwanda ndetse biteguye gufatanya n’Abanyarwanda.

Perezida Al-Sisi yagize ati " Nasanze Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda….Mufite abavandimwe mu Misiri babubaha, babafataho urugero, kandi biteguye gufatanya namwe."

Perezida Al-Sisi yashoje ijambo rye atumira Perezida Kagame kuzasura igihugu cya Misiri.

Uru ruzinduko rwa Perezida Abdel Fatah Al Sissi rwitwezeho gukomeza ubucuruzi no kuba ibihugu byombi byafungurirana imipaka hakaba ubucuruzi bwisanzuye.

Abanyeshuri barangije mu ishuri rya muzika ku Nyundo baririmbye muri uyu muhango

Urukerereza rwasusurukije abayobozi batandukanye bari muri uyu muhango

Perezida Al-Sisi asuhuza abagize itorero ry’igihugu, Urukerereza

Bakurikiye ijambo

Perezida Kagame avuga ijambo

Perezida Al-Sisi avuga ijambo

Photo:Village Urugwiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo