MU MBONI za MUHIRE MUNANA , itorwa rya Félix Tshisekedi rivuze iki ku Rwanda ?

Umunyamakuru Alphonse Muhire Munana asanga gutorwa kwa Félix Tshisekedi gushobora gutuma umubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa umera neza kurushaho cyangwa ukaguma uko biri ubu aho kugira ngo uzambe.

Alphonse Muhire Munana amaze imyaka 11 mu mwuga w’itangazamakuru ariko by’umwihariko akaba akurikirana Politiki yo muri aka Karere k’Ibiyagabigari. Muri 2011 ni umwe mu banyamakuru bakurikiranye amatora yabereye muri Congo , ayakurikiranira i Kinshasa.

Muhire Munana kandi ni umwe mu banyamakuru bakunze kujya gutara amakuru bijyanye n’umutekano muke warangwaga muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

Nyuma y’uko hatangajwe ko Félix Tshisekedi yatorewe kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu, CENI , yabigaragaje, Rwandamagazine.com yifashishije Alphonse Muhire Munana adutangariza uko yabonye ibyavuye mu matora ndetse n’icyo bisobanuye haba ku rwego mpuzamahanga ndetse no ku Rwanda.

Muhire Munana na we asanga gutorwa kwa Félix Tshisekedi kwatunguye benshi.

Ati " Biratunguranye kuri benshi kuko amahirwe menshi yahabwaga Martin Fayulu ndetse n’amakuru aturuka nzego zitandukanye zemezaga ko afitiwe gihamya yagaragazaga ko uyu Fayulu ariwe watsinze , kandi yabaye uwa mbere wemeza ko yibwe amajwi , Kiliziya gatulika ( ifite uruhare runini cyane muri aya matora ) nayo niwe yemeza ko yatowe yewe n’ibihugu bikomeye nk’ubufaransa Fayulu niwe bemeza ko yatowe."

Ku bijyanye no kuba haba hari isano Kabila yaba afitanye na Félix Tshisekedi cyangwa se hari icyo wenda baba baravuganyeho mbere y’amatora, Muhire Munana yemeza ko ntayo ariko ngo gutorwa kwa Félix Tshisekedi ni umubare mwiza kuri Joseph Kabila.

Munana ati " Isano hagati ya Kabila na Félix Tshisekedi haba mu buryo bwa Politiki , ubucuti cyangwa indi mibanire ntayo kuko we yarazwe ishyaka rya se ( UDPS) rirambye kuva ku gihe cya Mobutu gusa mu buryo bw’ibi by’amatora biremezwa n’abatari bacye ko Kabila yaba yarakoresheje CENI akabara imibare yose agasanga aba Congoman atazabakira mu gihe umukandida we Shadary bivuzwe ko ariwe watsinzwe kandi agasanga kwemeza ko Fayulu yatsinze byahita bisenya ihuriro rye rya politiki kuko Fayulu ashyigikiwe n’abandi benshi bamuteye ubwoba nka Bemba na Katumbi .

Ibibi birarutanwa agasanga ibyiza Perezida yaba Félix Tshisekedi nawe udafite ubunararibonye bunini muri Politiki ya Congo nubwo ayoboye ishyaka rigari bwose."

Gutorwa kwa Felix bivuze iki Ku biyaga bigari? Ku ruhando mpuzamahanga ?

Kuri iki kibazo Muhire Munana yemeza ko Kabila agaragaje ikintu gikomeye ku rwego rw’Aka Karere k’ibiyaga bigari.

Munana ati " Icyo bivuze cya mbere hatitawe ku byahise byinshi, Kabila atangije paji nshya inakomeye muri politiki n’imitegekere ya Congo ndetse n’akarere kwose : Kuba bishoboka n’ubu bigishoboka guhererekanya ubutegetsi mu mahoro cyane cyane uwo uriburiho akumva ko igihe cye kirangira hakaba n’abandi bategeka ...
Ikindi ni uko niba UDPS iriho kuva mu 1982 uyu munsi ikaba aribwo ikojeje imitwe ku butegetsi , ni isomo ku banyapolitiki ko habaho kwitonda no kuguma ku ntego imwe bikarangira intego igezweho , atari ukwaduka ako kanya ngo ndashaka ubutegetsi no kuba perezida.
"

Itorwa rya Félix Tshisekedi risobanuye iki ku Rwanda ?

Munana ati " Politiki ya UDPS mu gihe yayoborwaga na Etienne Tshisekedi ( wapfuye ) yari ikibao ku Rwanda. Ntabwo yakozwaga u Rwanda yagaragazaga ko arirwo nyirabayazana w’ibibazo byinshi byari muri Congo ndetse akavuga ko abanyarwanda baba muri Congo natorwa bose bagomba gusubira iwabo harimo na Kabila ( yamwitaga umunyarwanda ).

Uyu tchisekedi utowe ni umuntu wibereye hanze ya Congo igihe kinini kandi utarivuruguse cyane mu bya politiki n’imibanire itaari myiza hagati y’ibihugu byombi byashoboka ko imibanire y’u Rwanda na Congo yarushaho kuba myiza cyangwa bikaguma uko biri uku."

Hari imyigaragamyo ishobora kuba muri Congo nyuma y’itorwa rya Félix Tshisekedi ?

Mbere y’uko hatangazwa ibyavuye mu matora yo muri Congo, Leta Zunze Ubumwe zohereje abasirikare 80 muri Gabon zigomba gutabara muri Congo mu gihe hari ikidasanzwe cyaba nyuma yo gutangazwa kw’ibyavuye mu matora. Abo basirikare bagomba kongerwa igihe ibyabera muri Congo byaba bibi cyane ndetse ngo bakahaguma kugeza agahenge kabonetse.

Abajijwe niba na we abona ko hari imyigaragamyo yaba nyuma y’itorwa rya Félix Tshisekedi, Munana yemeje ko ntayizaba ariko ngo inabaye ntakinini yaba ivuze kuko ishyaka rya Félix Tshisekedi ari ishyaka rifite umubare munini cyane w’abayoboke.

Ati " UDPS ya Tchisekedi ni ishyaka rirambye rinafite umubare munini cyane w’abayoboke ku buryo habayeho ibyo kwigaragambya rwabura gica. Uzahamagarira abanyekongo kwigaragambya , abashyigikiye Félix Tshisekedi bazaza nabo ari benshi cyane rwose ku buryo kwigaragambya ntacyo bizahindura. Ibi biraha Félix Tshisekedi ubuhangange bukomeye."

Yunzemo ati " Ikindi uruhare rwa kiliziya ahanini ni ubuhuza bashobora kutanyurwa , imibanire ye nabo ntibe myiza ariko ntibizahindura byinshi kuko afite gushyigikirwa gukomeye .

Ku mubare munini w’abanyapolitiki b’abanyekongo , abaturage kimwe n’amahanga ( nubwo atari bose ) igikomeye kuba Kabila avuye ku butegetsi akabuhererekanya mu mahoro bikarenzaho no kuba uwo yari ashyigikiye atariwe watowe BIRAHAGIJE CYANE ku buryo ibindi byose byasa no gukurura imvururu zitari ngombwa ubu."

Komisiyo y’amatora yigenga muri DRC yatangaje ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu by’agateganyo byabaruwe byerekana ko Félix Tshisekedi ariwe watorewe kuyobora igihugu. Uyu mukandida asanzwe ari ku ruhande rutavuga rumwe na Leta.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo byerekana ko kugeza ubu Tshisekedi ariwe ufite amajwi menshi mu bandi kuko afite 38,57%.

Abitabiriye amatora bose bangana na 47,56% kandi abatoye neza bose bangana na 18.280 820.

Martin Fayulu niwe uza ku mwanya wa kabiri n’amajwi 35,2% ni ukuvuga ko yatowe n’abaturage 6.366 732 n’aho Emmanuel Ramazani Shadary akaza ku mwanya wa gatatu n’amajwi angina na 23,8% bivuze ko yatowe n’abaturage 4 357 359.

Ingengabihe ivuguruye ya Komisiyo y’amatora yigenga muri DRC ivuga ko ibyavuye mu matora bizatangazwa burundu taliki 15, Mutarama, 2019 bikazatangazwa n’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko nshinga.Umukuru w’igihugu uzaba yaratowe akazarahira taliki 18, Mutarama, 2019.

Umwanya w’Umukuru w’igihugu muri Congo wahatanirwaga n’abantu 21. Vital Kamerhe we yahisemo kuvanamo kandidatire ye ahubwo yihuza na Tshisekedi bakora ihuriro bise Camp vers le Changement.

Abandi bakandida 17 bagiye bavamo uko kwiyamamaza byagendaga bitera intambwe, hasigaramo Emmanuel Ramazani wo mu ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi( FCC) hamwe na bagenzi be twavuze haruguru.

Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yavutse taliki 13 Kamena 1963. Ni umuhungu wa nyakwigendera Étienne Tshisekedi wa Mulumba nawe waharaniye kuyobora Congo Kinshasa kugeza apfuye.

Taliki 31 Werurwe 2018 Félix Tshisekedi nibwo yatorewe kuyobora UDPS nyuma y’urupfu rwa Se Étienne Tshisekedi wapfuye taliki 01 Gashyantare 2017.

Mu kwezi kwakurikiyeho nibwo yatanzwe nk’umukandida wa UDPS mu matora y’Umukuru w’igihugu.

Aya matora yabaye taliki 30 Ukuboza 2018 uyu munsi yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora yigenga ko ariwe watorewe by’agateganyo kuzaba Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Félix Tshisekedi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Peter

    Nkunda ubusesenguzi bwa Munana ndetse n’ibiganiro bye mbikunda kubi. Icyo nshimye hano cyane ni uko na we duhuje ku kuba umuntu atagomba kuza nkigatera ngo aje kuba Perezida. Bisaba kubitegura neza.

    - 11/01/2019 - 09:29
Tanga Igitekerezo