MU MAFOTO: Walk to remember 2019 n’ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame we Jeannette Kagame bifatanyije n’urubyiruko mu gikorwa cy’urugendo rugamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyiswe(Walk to remember). Ni urugendo rwanitabiriwe n’ abandi bashyitsi batandukanye baje kwifatanya n’u Rwanda muri iki Cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Ni urugendo rwahereye ku Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura kugera kuri Stade Amahoro i Remera, rukaba rwitabiriwe kandi n’urubyiruka ndetse n’abayobozi batandukanye barimo n’abahagarariye za Guverinoma, Imiryango Mpuzamahanga ndetse n’ibitangaza makuru bitandukanye bikorera hirya no hino ku Isi.

Urubyiruko rwitabiriye urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ruravuga ko nubwo abenshi mu rubyiruko bavutse nyuma ya Jenoside kwibuka birufasha kumenya amateka yabo bityo bagaharanira kurwanya ikibi kugirango Jenoside itazongera kubaho ukundi.

‘Walk to Remember’ ni urugendo rwo Kwibuka ruri mu bitangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bimara iminsi 100.

Kuva mu 2009 urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP (Peace and Love Proclaimers) rwatangije iki gikorwa cy’urugendo rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994.

Urugendo rwo kwibuka rwibanda cyane ku rubyiruko nk’umwanya wo kurwibutsa ko muri Jenoside umubare munini w’abayigizemo uruhare bari urubyiruko, kandi ari narwo mbaraga z’igihugu zigomba kucyubaka.

PHOTO: Village Urugwiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo