Mu gihugu hafatiwe abantu barenga 2,000 barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze beretse itangazamakuru abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Aberekanwe ni abafashwe kuva saa tatu za nijoro tariki ya 31 Nyakanga kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo tariki ya 01 Kanama. Mu gihugu hose hafatiwe abantu 2, 046 naho mu mujyi wa Kigali wafatiwe 925.

Abafatwa biganjemo abashoferi b’ibinyabiziga n’abanyamaguru barengeje isaha ya saa tatu za nimugoroba, amabwiriza asaba abaturarwanda bose kuba bageze mu ngo zabo mbere y’iyo saha. Abandi ni abantu bagaragara mu ruhame batambaye agapfukamunwa uko bisabwa, abatubahiriza intera igomba kuba hagati y’umuntu n’undi, abafatwa bakoresheje ibirori mu ngo zabo bagatumira abantu baturutse imihanda yose, n’abacuruza inzoga mu tubari cyangwa abahinduye ingo zabo utubari.

Mu mujyi wa Kigali abafatirwa mu gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 bajyanwa muri sitade Amahoro, sitade ya IPRC Kicurkiro, Sitade ya Kigali (Nyamirambo) ndetse na sitade y’ishuri rikuri ryigenga rya Kigali (ULK) ku Gisozi.

Mahoro Grace ni umwe mu baturage bagera kuri 242 baraye muri sitade ya ULK Gisozi, yakanguriye abaturarwanda kwirinda kuzahura n’ibibazo yahuye nabyo byo bigatuma amara ijoro ryose yicaye muri sitade kubera kurenga ku mabwiriza ya Leta.

Yagize ati “Ubundi saa tatu zageraga navuye ku kazi ndi mu rugo, ariko kuri iyi nshuro nagize ubuteganye bucye bituma ndenza amasaha abayobozi baramfata. Ndagira inama buri muntu kubahiriza amabwiriza kuko ibintu ntibyoroshye, kurara muri sitade bugacya ntibyoroshye.”

Mugenzi we witwa Niyoshyaka Cyriaque ari mu bantu 109 bafatiwe mu karere ka Kicukiro barazwa muri sitade ya IPRC-Kicukiro. Yavuze ko usibye no kuba baraye muri sitade hari byinshi bahombye biturutse ku kutumvira ambwiriza ya Leta.

Ati “Ubu naraye hano ndahava njya kuryama kuko ndumva naniwe sindibukore akazi, ikindi kandi uku kutumva amabwiriza birimo gutuma twongerera akazi abayobozi bacu mu gihe nyamara nabo bakagombye gukora indi mirimo iteza imbere igihugu cyacu.”

Muri rusange abaturage baraye bafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 icyo bagarukaho ni uko bemera amakosa ndetse bagakangurira buri muturarwanda kubahiriza amabwiriza uko yakabaye kuko ari ukurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Igikorwa cyo gufata abarenga ku mabwiriza Polisi y’u Rwanda igifatanyamo n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Ni muri urwo rwego ubwo berekwaga itangazamakuru hari n’abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’uturere tugize umujyi wa Kigali.

Umutesi Solange, umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’akarere ka Kicukiro yongeye kwibutsa abaturage baraye muri sitade ndetse n’abaturarwanda muri rusange ko icyorezo kigihari bityo bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho yo kukirwanya.

Yagize ati “Icyorezo kiracyahari ntaho cyagiye niyo mpamvu tugomba kubahiriza amabwiriza ya Leta . Kwitwara nabi k’umuntu umwe cyangwa babiri nibyo birimo gutuma icyorezo gikwirakwira bigatuma hari uduce tugenda dusubizwa muri gahunda ya #GumaMuRugo.”

Umutesi Solange, umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’akarere ka Kicukiro

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aganira n’abafashwe barengeje isaha ya saa tatu za nimugoroba

Mu karere ka Nyarugenge niho hagaragaye umubare munini w’abantu bafatiwe mu makosa yo kutubahiriza amabwiza ya Leta kuko hafatiwe abantu 471 bose barazwa muri sitade.

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’aka karere, Ngabonziza Emmy yavuze ko uriya mubare uturuka ku kuba abayobozi ku nzego z’ibanze barimo gufatanya na Polisi n’izindi nzego z’umutekano.

Ati “Turagira ngo tumenyeshe abaturage ko ubu abayobozi mu nzego z’ibanze twahagurukiye abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ikigamijwe ni ugukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yose yo kurwanya iki cyorezo ndetse n’abafatwa bose bagirwa inama kandi nabo tubasaba kujya kuzigira abandi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko kuba herekanwe abantu baraye barenze ku mabwiriza atari uko ubusanzwe batafatwaga, yavuze ko bimaze kugaragara ko abantu basa nk’abamaze kudohoka ku mabwiriza Leta yatanze.

Ati “Dusanzwe dukora ibi bikorwa (Operations) kandi tuzakomeza ntabwo tuzigera duhagarara, ariko abaturage barasa nk’abakomeje kubigira umuco bakumva ko ntacyo bitwaye. Icyorezo kiracyahari abantu bakirinde kandi kukirinda ni ukubahiriza amabwiriza yose Leta itanga.

CP Kabera yavuze ko abantu bafatwa bakajyanwa muri za sitade bitarangirira aho ahubwo barakomeza bagakurikiranwa kugira ngo harebwe ko inyigisho bahabwa bazubahiriza.

Ati “Iyo tubagejeje muri izi sitade turabandika tukongera tukabibutsa amabwiriza yose uko yakabaye, tukabereka uko icyorezo gihagaze n’ubukana bwacyo. Iyo tubarekuye turabakurikirana tukareba ko ntawongera gufatwa mu bo twari twafashe mbere cyangwa tukareba ko nta bindi byaha yakoze.”

Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abaturarwanda kugira ubuteganye bakamenya guhuza amasaha n’ibikorwa byabo bya buri munsi kugira ngo isaha ya saa tatu itazajya isanga bakiri mu muhanda. Yabasabye kwirinda gukoresha ibiro mu ngo zabo ngo batumire abantu no gucuruza inzoga mu tubari kuko bimaze kugaragara ko abantu benshi bafatwa barenze ku mabwiriza abenshi baba basinze.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo