Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse icuruzwa ry’amata ya Picot n’andi yose akorwa na Lactalis Group

Minisiteri y’Ubuzima irasaba abaturarwanda bose guhagarika gukoresha amata n’ibindi biribwa bihabwa abana byakozwe n’Uruganda Lactalis Group kuko byaba byanduye.

Ibi bikubiye mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima yashyize hanze kuri iki cyumweru tariki 21 Mutarama 2018.

Iryo tangazo ryagiraga riti " Minisiteri ishingiye ku makuru yatangajwe na INFOSAN na nyuma y’igenzura ryakozwe ku bufatanye na RSB (Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge) na Polisi y’u Rwanda yasanze ayo amata n’ibyo biribwa byaba byanduye, bikaba bishobora gutera indwara iterwa na microbe ya Salmonella Agona.

Ni muri urwo rwego Minisiteri isaba abaturarwanda bose bafite ayo mata n’ibyo biribwa guhita bahagarika kubiha abana bakanabisubiza aho babiguze cyanwa aho RSB ikorera.

Minisiteri irasaba abacuruzi bose bafite ayo mata n’ibyo biribwa guhagarika kubigurisha kandi bagahita babigeza aho RSB ikorera. Birabujijwe kandi kwinjiza no gucuruza ayo mata n’ibyo biribwa mu gihugu.

Umuntu wese ufite umwana wanyoye ayo mata cyangwa ibyo biribwa kandi akagaragaza ibimenyetso birimo guhitwa, kugira umuriro mwinshi cyangwa kubabara mu nda, arasabwa kwihutira kumugeza ku ivuriro rimwegereye."

Ayo mata n’ibiribwa byaba byanduye ni ibi bikurikira: Celia Expert 1, 400g; Celia Expert 2, 400g; Celia Expert 3, 400g; Celia AR 400g; Celia Digest 400g; Celia Mama 400g; Celia PRE 400g; Céréales CERELINE FRUIT 200g; Céréales CERELINE Multicéréales 200g na PICOT.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, uruganda Lactaris rwo mu Bufaransa rukora amata y’ifu y’abana yitwa Picot rwatangaje ko hari amata rwatahuye ari ku isoko arimo uburozi bwo mu bwoko bwa salmonella bushora kugira ingaruka ku buzima bw’abana bayanyoye. Mu itangazo urwo ruganda rwahise rusohora, rwasabye ibihugu binyuranye ku isi harimo n’ibyo muri Afrika kwihutira kuvana ayo mata ku isoko no kuyasubiza ku ruganda.

Tariki 15 Mutarama 2018 nibwo Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge cyari cyahumurije abaturage ko mu igenzura cyakoze ku isoko ry’u Rwanda, nta mata y’abana yitwa Picot ahumanye ahari kuko afite icyo kibazo atemerewe kwinjira mu gihugu. Abaguzi ndetse n’abacuruza ayo mata y’abana ya Picot akorerwa mu Bufaransa bo bavugaga ko batazi gutandukanya hagati y’amata yahumanye n’adafite ikibazo.

Icyo gihe Philippe Nzayire ushinzwe ubuziranenge muri RSB yagize ati " Amata twagenzuye ibyo batubwiye ndetse tunapima muri labo ayo dufite ku isoko dusanga nta bwandu afite kuko icyo kiciro kitari cyakageze mu Rwanda.

Nguhaye urugero aya dufite ahano urabona ko atangizwa na batchnumber 16, aya ntakibazo afite afite ikibazo ni amwe atangizwa na 17. Umuntu uzabona ya mata yaba aya picot, milmet na pepit junior azabanze arebe niba atangirwa n’umubare wa 17 nasanga ari uwo akagira amatsiko yo kubaza."

Uruganda rwa ‘lactalis’ ruvuga ko amata rwatahuye ko arimo uburozi bwa ‘Salmonella’ yagiye ku isoko mu ntangiriro za Gashyantare 2017 ni toni ‘tonnes’ zirenga 7000.

Umwana wafashe ibiribwa birimo udukoko twa “salmonelle”, agaragaza ibimenyetso birimo gucibwamo, kuruka, kugira umuriro, umwuma kubera gutakaza amazi mu gihe acibwamo. Umubyeyi agirwa inama yo kujyana umwana kwa muganga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo