Kujugunya imyanda aho ubonye ni ikosa rihanirwa - Polisi

Chief Inspectop of Police(CIP) Emmanuel Kabanda, umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Mu rwego rwo kugumana Umujyi wa Kigali urangwa n’isuku , umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspectop of Police(CIP) Emmanuel Kabanda yibukije abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda bose kwirinda kujugunya cyangwa gushyira imyanda ahantu hatabugenewe, binanyuranyije n’itegeko rirengera ibidukikije.

CIP Kabanda ahamagarira abantu bose kureka kujugunya no guta aho babonye , ku mihanda cyangwa hanze y’imodoka kandi akabagira inama yo gukoresha buri gihe ahagenewe kujugunywa imyanda hagiye haboneka henshi mu mijyi.

Ubu butumwa buri mu murongo w’ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano kandi nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo muhanda abitangaza, ni ukwibutsa abaturage ko kujugunya imyanda ahabonetse hose bihanirwa.

CIP Kabanda agira ati:” U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu isuku, tugomba kubiha agaciro, niyo mpamvu dusaba abaturage gukoresha buri gihe ahagenewe kujugunya imyanda kandi guhora dushakira isuku imijyi yacu bakabigira ibyabo.”

Yifashishije itegeko ngenga rigena uburyo bwo kurengera , kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda risobanura umwanda nk’ikintu cyose , gikomeye, gisukika cyangwa cy’umwuka gikomoka ku mirimo yo mu ngo, ku bihingwa byatawe n’ibindi,…byose bishobora gutera indwara.

CIP Kabanda yagize ati:” Ingingo ya 32 y’itegeko ngenga ivuga ko, nta muntu wemerewe gushyira imyanda ahantu hatabigenewe, uretse aho bayishongesha, cyangwa se mu ruganda itunganyirizwamo kandi byemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.”

Yavuze ko imyanda ikurura udusimba twinshi cyane isazi nazo zishobora gukwirakwiza umwanda n’indwara ahakikije iyi myanda.

Aha yagize ati:” Umwanda ufite ingaruka nyinshi, iyo ishyizwe aho itabungabunzwe neza igira ingaruka ku buzima bw’abantu bayegereye ndetse no ku bidukikije muri rusange; niyo mpamvu habaho ibikorwa rusange by’isuku nko mu miganda ikorwa, ni nayo mpamvu hariho itegeko rihana abateza umwanda.”

Yakomeje avuga ku ngingo ya 107 yo muri iryo tegeko ivuga ko; bahanishwa ihazabu kuva ku bihumbi cumi (10.000) by’amafaranga y’u Rwanda kugeza ku bihumbi ijana (100.000) by’amafaranga y’u Rwanda abantu bose bashyira, basiga, bajugunya umwanda, ibikoresho, cyangwa bamena amazi yakoreshejwe mu ngo ahantu rusange cyangwa hiherereye keretse iyo aho ahantu hateganijwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Irongera ikavuga ko, bahanishwa ihazabu y’ibihumbi cumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000 Frw) cyangwa bagategekwa gusukura ahantu abantu banduje umutungo rusange cyangwa uw’abantu ku giti cyabo, bakoresheje umwanda ukomoka ku bantu no mu ngo, keretse iyo aho hantu hateganijwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

CIP Kabanda akaba avuga ko biriya bihano byakwirindwa abantu bareka kujugunya umwanda aho babonye.

Yasoje agira ati:” Turamenyesha abantu ko, ku bufatanye n’inzego zibishinzwe, dukangurira abantu bose kuba maso bakareba kandi bagatanga amakuru ku wo babona wese ujugunya umwanda ku muhanda, nk’ ibice by’itabi, uducupa dushimo amazi cyangwa umutobe n’ibindi ,…ko bitazihanganirwa.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo