Kigali: Polisi yagaruje amafaranga miliyoni Eshatu yari yibwe umuturage

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) kuri uyu wa Gatanu tariki ya Mbere Ukwakira bafashe Nshamihigo Abdul w’imyaka 38 na Iyakaremye Amad w’imyaka 37. Aba bombi baracyekwaho kwiba amafaranga y’u Rwanda Miliyoni Eshatu, bayiba uwitwa Ndayishimiye Bravo Patrick.

Nshamihigo na Iyakaremye baremera ko koko mu gitondo tariki ya 30 Nzeri 2021 bafatanije kwiba amafaranga ya Ndayishimiye ubwo yari ayasize mu modoka mu Mujyi rwagati mu Karere ka Nyarugenge mu gace k’ubucuruzi ahazwi nko muri Quartier Commercial.

Avugana n’itangazamakuru, Nshamihigo yavuze ko nawe yari afite imodoka noneho muri icyo gitondo abona Ndayishimiye aparitse imodoka ye, arakinga, arongera akora ku rugi nk’umuntu usizemo ibintu by’agaciro. Nyuma Nshamihigo yahise ahamagara mugenzi we Iyakaremye amubwira guhita aza mu Mujyi akemwereka uwo biba.

Yagize ati” Njyewe nkimara kubona umuntu (Ndayishimiye) asohotse mu modoka yamara gukinga akongera agakora ku rugi nahise ntekereza ko asizemo ibintu by’agaciro. Nahise mpamagara mugenzi wanjye iyakaremye kuko we agira urufunguzo rufungura imodoka zose, yahise aza arafungura dusangamo ibahasha ya kaki (Envelope) irimo amafaranga menshi.

Nshamihigo akomeza avuga ko we na mugenzi we bahise bajya kureba ikirimo basanga harimo miliyoni 3 bahita bagabana umwe atwara imwe n’ibihumbi 500.
Ibyo Nshamihigo avuga arabihurizaho na Iyakaremye kuko nawe aremera ko Nshamihigo yamuhamagaye agahita azana urufunguzo agafungura imodoka.

Iyakaremye yagize ati” Nibyo koko hari mu gitondo nka saa tatu mbona Nshamihigo arampamagaye ambwira ko hari ahantu abonye amafaranga tiguye kwiba. Kuko njyewe mfite urufunguzo rufungura inzugi z’imodoka zitandukanye nahise nza, tubanza gucunga uwo twari tugiye kwiba tubonye atinda mu iduka nahise ngenda ndafungura nkuramo ibahasha yarimo amafaranga.”

Aba bombi bavuze ko bamenyaniye muri gereza ya Nyarugenge ubwo bari bafungiye ibyaha by’ubujura. Iyakaremye avuga ko inkiko zari zaramukatiye igifungo cy’imyaka ine naho Nshamihigo yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka Ibiri n’amezi Ane. Baravuga ko nta mezi abiri arashira barekuwe ku bw’imbabazi za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Baricuza icyaha bakoze cyo kwiba bakanagisabira imbabazi ariko bakanagira inama undi wese waba utekereza kwiba cyangwa gukora ibindi byaha kubireka kuko nta mahirwe bazagira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo