KIGALI: Abakoresha umuhanda bakanguriwe kwirinda impanuka bubahiriza amabwiriza y’umuhanda

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yazindukiye mu gikorwa cy’ubukangurambaga kigamije kwibutsa abakoresha umuhanda barimo; abanyamaguru, abatwara amagare ndetse n’ibinyabiziga kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo mu muhanda bakanyura ahagenwe mu rwego rwo kwirinda impanuka ndetse no kubungabunga ibidukukije.

Kuva saa moya kugera saa tatu z’igitondo cyo kuri uwo munsi mu muhanda uturuka ahazwi nka Sonatubes werekeza Kicukiro Centre mu Karere ka Kicukiro hafashwe abantu 150 bafatiwe mu makosa atandukanye yo kutubahiriza amabwiriza y’umuhanda.

Barimo abanyamaguru 72 bafashwe bambukira umuhanda ahabujijwe hateye indabo, abanyamagare 20, abatwara moto 25 ndetse n’abatwara imodoka 33 bafashwe batubahiriza inzira z’abanyamaguru no guhindukirira ahatemewe. Basobanuriwe amakosa bafatiwemo banigishwa gukoresha umuhanda neza hirindwa impanuka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ubukangurambaga bugamije kwigisha abakoresha umuhanda kuwukoresha neza hirindwa impanuka no kwangiza ibidukikije.

Yagize ati:” Ubu bukangurambaga bugamije kugira ngo busobanurire abakoresha umuhanda uburyo bwo kuwugendamo n’uburyo bawukoresha by’umwihariko kuri iki gice cy’umuhanda gituruka ku masangano y’imihanda (Rond point) ya Sonatubes werekeza Gahanga no ku kiraro cya Nyabarongo ugana mu Karere ka Bugesera, aho bikigaragara ko abawukoresha bakigorwa no kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso nyuma yo kuwagura.”

Yakomeje agira ati:” Byagaragaye ko hari abanyamaguru bakunze kwambukira umuhanda ahatemewe bakanyura mu busitani bw’umuhanda, ahateye indabo, abanyonzi bagenda babisikana n’imodoka bari mu gisate kimwe nazo kandi bajya mu byerekezo bitandukanye ndetse n’abatwara moto n’imodoka batubahiriza ahagenewe kwambukira abanyamaguru, n’abahindukirira ahatemewe.”

CP Kabera yasabye abakoresha umuhanda kuwukoresha uko wagenwe, bakitondera ibimenyetso n’ibyapa biranga uko ukoreshwa kandi bagakangurira na bagenzi babo kubyubahiriza.

Bamwe mu bafashwe batubahiriza amabwiriza y’umuhanda, bemeye ko bakoze amakosa bavuga ko batazongera kandi bashishikariza bagenzi babo kujya banyura ahantu hemewe mu kubungabunga ibidukikije no kwirinda impanuka.

Cyusa Louange, yavuze ko kubera kwihuta yambukiye ahatemewe abisabira imbabazi avuga ko bitazongera agira inama n’abandi bakoresha umuhanda kwambukira buri gihe ahabigenewe.

Ati:”Nari mvuye mu rugo ngeze ku muhanda ngiye kwambuka kuko nabonaga nta modoka ziri hafi, mpitamo kwambuka nkandagira mu ndabo. Nari mbizi ko bitemewe ndabisabira imbabazi, ubutaha nzajya nambukira ahemewe.”

Iradukunda Reverien, w’umumotari, nawe yavuze ko yafashwe nyuma yo kunyura ahagenewe kwambukira abanyamaguru yihuta, atabanje gutegereza ngo batambuke, asobanura ko yabitewe n’uburangare abisabira imbabazi, anakangurira bagenzi be kujya bitwararika bakubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byose byo mu muhanda mu gukumira impanuka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo