Kicukiro: Umugore warokotse Jenoside bamusanze mu cyumba cye yishwe

*Bamusanze mu cyumba cye bamwica bamunigishije imigozi
*Bamaze kumwica bamushyizeho za bougie zaka iruhande rwe
*Umuzamu we babanje kumutera ibyuma bagira ngo bamwishe
*Umwana we uri hanze yaherukaga kumusura mu byumweru 2 bishize

Mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro hishwe umugore witwa Christine Iribagiza wacitse ku icumu rya Jenoside n’abantu bataramenyekana bakoresheje umugozi baramuniga bamusanze iwe. Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa kane ahagana saa tanu n’igice. Birakekwa ko yishwe ahagana saa mbili za mugitondo bikamenyekana bitinze gato nk’uko umunyamakuru w’Umuseke ugezeyo ubu abyemeza.

Uyu mugore w’imyaka 58 yishwe bamusanze iwe mu mudugudu wa Gakeke mu mu kagari ka Niboye Umurenge wa Niboye.

Umunyamakuru w’Umuseke dukesha iyi nkuru uriyo avuga ko yamenye ko uyu mugore yabaga mu nzu wenyine, afite n’umuzamu. Ngo yari afite umwana umwe ariko ubu ntiyari ari mu rugo kuva mu byumweru bibiri bishize. Abahaturiye bavuga ko umwana we ashobora kuba yari yaragiye mu biruhuko ahandi hatari mu rugo.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Police y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mugore.

Umwe mu bantu batabaye mbere utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko yitambukiraga agiye hafi aho akumva umuzamu ataka maze we n’abandi benshi bagatabara bagasanga amerewe nabi cyane.

Uyu avuga ko umuzamu abagizi ba nabi bamujombaguye ibyuma mu buryo bukabije bashaka kumwica maze bagakomeza bagasanga nyirabuja mu nzu.

Iribagiza ngo bamusanze mu cyumba cye, baramuzirika ubundi bamuniga bakoresheje umugozi kugeza apfuye.

Uyu mutangabuhamya wageze ku mubiri wa nyakwigendera ati “Twamusanze ku buriri bwe yapfuye anizwe, kandi bamutamirijeho za bougie zaka, ntabwo twamenye impamvu yabyo.

Uyu muzamu ngo yabanje guterwa ibyuma n’abagizi ba nabi baje mu gitondo ahagana saa mbili. Uyu muzamu ubu akaba ari kwa muganga amerewe nabi kuko ngo abagizi ba nabi bagize ngo na we bamwishe.

Hari amakuru y’abahageze mbere avuga ko abagizi ba nabi bishe Iribagiza baje ari batatu barimo n’umugore umwe.

Amakuru aravuga ko Iribagiza yari aherutse kugaruka kuba mu Rwanda avuye mu Bubiligi.

Yari atuye hafi y’umuhanda wa kaburimbo uva Kicukiro – Sonatubes werekeza nk’ahitw akuri Duhamic-Adri hafi neza y’ahakorera NPD-Cotraco.

Christine ngo yari ari kubaka inzu ya etage i Gikondo,

Umwana umwe afite w’umukobwa ubu ari mu Bubiligi akaba yari amaze ibyumweru bibiri avuye gusura nyina.

Umunyamakuru wacu uriyo avuga ko mu rugo rwe ubu hari abapolisi benshi bari mu iperereza n’abayobozi mu karere n’Umurenge hamwe n’abayobozi ba IBUKA.

Iribagiza Christine wishwe

Urugo Christine yari atuyemo

Photos © D S Rubangura/UMUSEKE

Inkuru Bijyanye:

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yatewe icyuma

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo