Karongi:Polisi yafashe magendu amabaro 13 y’imyenda ya caguwa

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu karere ka Karongi, yafashe abantu 5 bari binjije magendu amabaro 13 y’imyenda ya caguwa bayikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Jean d’Amour Uwiringiyimana, Theodore Kagabo, Pierre Nkundunkundiye, Appolinaire Mugisha, na Elière Zirimwabagabo

Ati " Twahawe amakuru yizewe ko hari amabaro y’imyenda yinjiye mu gihugu kandi mu buryo bwa magendu avuye mu gihugu cya Kongo, kandi ko abayazanye bayanyujije mu kiyaga cya Kivu hifashishijwe ubwato, abayazanye bagombaga guhurira n’abaguzi ku nkombe z’ikiyaga mu Mudugudu wa Nyabihanga, Akagali ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura, bafashwe bakimara kuyagura bari gushaka uko bayatwara, abayambukije basubiye muri Kongo."

SP karekezi yihanangirije abaturage baturiye imipaka kureka kwijandika mu bikorwa bya magendu kuko inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zakajije ibikorwa byo kubafata, yanabibukije ko magendu ari mbi kuko imunga ubukungu bw’igihugu.

Amabaro y’imyenda yafashwe yashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro RRA, naho abafashwe uko ari batanu bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Bwishyura ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo