Impombo, inkori, uburo…imbuto gakondo zigiye guhunikwa mu myaka 500 ngo zitazimira

Nyuma y’uko mu Rwanda hakomeje kwiganza imbuto zituruka mu mahanga kandi z’intuburano, imbuto twakwita gakondo y’abanyarwanda zikagenda zicika, hashyizweho ikigo gishinzwe kuzibungabunga no kuzibika neza mu myaka 500 iri imbere.

Ishami rikora aka kazi ribarizwa mu kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) ryitwa Rwanda National Gene Bank (RNGB), tugenekereje mu Kinyarwanda ni Ububiko bw’Igihugu bw’Uturemangingo Ndangasano. Ishami rya RNGB rikorera i Rubona. Ryashinzwe mu mwaka wa 2008, imirimo yaryo itangira muri 2012. Rikusanya imbuto n’ibindi binyabuzima bigenda bikendera mu Rwanda. Ribikora rifatanyije na RAB, hakorwa ubushakashatsi bunyuranye bwafasha kubika neza imbuto n’ibindi binyabuzima.

Kuva kuwa gatatu ushize kugeza kuri uyu wa kabiri , ku Mulindi mu cyanya cy’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, hari kubera imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi rya 12 mu Rwanda (Rwanda Agrishow 2017). Rwanda National GeneBank nayo cyari mu bamurika imbuto n’ibinyabuzima bitandukanye bari gusigasira.

Umwe mu bakozi b’iri shami yatangarije Rwandamagazine.com ko mu kubikora, bagenda bashakisha ahantu hanyuranye imbuto zigenda zikendera, bakayisaba abaturage, hanyuma bakajya kuyibika mu mamashini yabugenewe ashobora kuzibika imyaka irenga 500 zitangiritse.

Ati “ Tugenda dushakisha imbuto z’ibihingwa bigenda bikendera, tukazisaba abaturage bakizifite, natwe tukajya kuzibika neza mu mamashini yabugenewe ashobora kuzibika mu myaka 500 iri imbere cyangwa kurengaho. Tubika byose ariko twahereye mu biri mu marembera.. ”

Uyu mukozi rwa RNGB avuga ko uretse kuzibika neza, banazihinga mu mirima bagendeye kuho zahingwaga mu rwego rwo kugira ngo zikomeze kwiyongera ariko ngo ntabwo baragera ku rwego rwo kuzishyira ku isoko.

Ati “ Tuzihinga mu mirima yabugenewe, tugendeye ku miterere y’imbuto n’aho twazikuye. Buri gihingwa kiba gifite ifishi igaragaza amakuru acyerekeye. Abaturage baracyaduhamagara baduha amakuru y’izindi tutarabasha kubona, bakaziduha.”
Yunzemo ati “ Ntabwo tugamije gutanga imbuto ngo abantu bagire umusaruro mwinshi. Icyiciro tukiriho ni ukuzikusanya
.”

Mu mbuto bari gukusanya twavugamo nk’impombo zikunda guhingwa mu gice cyahoze ari Gikongoro. Ni igihimgwa cyizwi nanone ku izina ry’inderabageni gitekwa nk’uko ibijumba bitekwa. Harimo kandi isogo, isogi, intagarasoryo, inkori, uburo, amashaza y’ubwoko bwose, amasaka y’ubwoko bunyuranye, ibigori, ibisabo, ibihaza, ibicuma , imboga z’amakoko menshi n’ibindi. Mu binyabuzima RNGB iri kubungabunga twavugamo nk’ inka z’inkuku n’inyambo.

Umukozi wa RNGB yakomeje atangariza Rwandamagazine.com ko bishoboka ko bizagera igihe bakaba bazihinga ari nyinshi bakazishyira ku isoko.

Ati “ Urabizi ko no ku masoko mpuzamahanga habaho aho bagurisha ibicuruzwa biri artificial n’ibindi by’umwimerere. Wenda igihe kizagera, nitumara kubikusabya byose, tubihinge ari byinshi cyane , tubishyire ku isoko abantu babe babigura.”

Umuntu ku giti cye washaka guhinga izi mbuto, ngo arabanza akabahamagara, bakumva niba aho atuye ibyo bihingwa byabasha kuhaba, akagenda bakamuha imbuto nkeya.

Uramutse ushaka kubona kuri zimwe muri izi mbuto , uhamagara muri RAB kuri numero irishyurwa 4675.

Hari gusigasirwa imbuto z’ibihingwa binyuranye

Impombo bakunda kwita Inderabageni zihingwa mu cyahoze ari Gikongoro

Inkori

Ibishyimbo byitwa Nyirabukara

Amasaka y’amoko anyuranye nayo ari gusigasirwa ...aya ni ayitwa nyiragikori

Ibisabo nabyo biri gusigasirwa

Imboga zibamo amoko anyuranye...nazo ziri kubikwa

Izi ni izitwa Dodo

Isogo

Imbogeri

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo