Kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2017 nibwo Kaminuza yigenga ya Kigali , ULK ya Kigali yatanze impamyabushobozi ku nshuro ya 14 ku banyeshuri barangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza no ku nshuro ya 3 ku barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Ni umuhango wabereye kuri Stade ya ULK. Abanyeshuri 891 nibo barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza naho 147 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo arimo amategeko, ubukungu, icungamutungo, ikoranabuhanga n’ayandi.
Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard ni umwe mu barangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mategeko mpuzamahanga (International Public Law). Yatangiye kwiga muri ULK ubwo yari akiri umudepite mu nteko ishinga amategeko.
Mu ijambo rye, Prof Dr Rwigamba Balinda washinze ULK akaba ari n’umuyobozi w’icyubahiro wayo yibanze ku kubwira abanyeshuri barangije amasomo kuzakomeza kugira indangagaciro ndetse no kwizera Imana bakayigira iya mbere mu byo bakora byose. Yababwiye ko hejuru yo kugira impamyabumenyi, baba banakwiriye kugira icyizere mu Mana.
Yagize ati "…Mugomba kumenya guhuza ubumenyi mufite n’ubushobozi bw’ubumenyi ngiro, mukabihuza n’amahame n’indangagaciro z’ubuzima. Iyo utabihuje uhura n’ibibazo byinshi cyane. Reka mbahe urugero, iyo udafite akazi , uravuga uti icyampa isuzuma…iyo urikoze uratsinda koko ariko hari irindi suzuma batagukoresha. Ni ukumenya icyo uricyo. Ni ukumenya amahame, ni ukumenya indangagaciro zawe…niyo mpamvu baguha kontaro y’iminsi mike,… amezi 3, amezi 6 ngo bakurebe niba uri umuntu muzima bagirira icyizere."
Prof Dr Rwigamba Balinda washinze ULK akaba ari n’umuyobozi w’icyubahiro wayo
Abayobozi bakuru muri ULK bakurikiye ijambo rya Prof Dr Rwigamba Balinda
Yunzemo ati " Abababanjirije bari kubaka u Rwanda n’ubwitange. Namwe rero nk’uko mwabitojwe muzabe intangarugero igihe cyose n’aho mujya hose haba mu Rwanda no mu mahanga. Impamyabumenyi muhawe ni ikimenyetso cy’ubuhanga n’imyifatire myiza mwagaragaje mu ishuri
Iby’amashuri marabitsinze neza, muri intore. Reka mube intore rero no mu rundi rwego.Kugira ngo mugire ubuzima bwiza, bubazanira umunezero n’intsinzi igihe cyose ni ukugira amahame n’indangagaciro. Ihame rya mbere ni icyizere mu Mana…iyo ufite mu Mana, aba ari amahirwe akomeye cyane. Ugira imbaraga nyinshi muri wowe, imbaraga z’imbere n’inyuma zituma ukora ibintu byinshi kandi ukamenya ko ubikoze atari wowe ahubwo ari ukurimo urusha uri muri iyi si imbaraga."
Prof Dr Rwigamba Balinda yakomeje asaba abarangije amasomo yabo kuzaba intangarugero mu kazi, bakamenya ko uko uzamuka mu ntera uba uri kuba umugaragu w’abandi kandi ugaharanira gutanga ’Service’ nziza ku bakugana bose.
Kuri iyi nshuro abakobwa nibo benshi mu banyeshuri barangije mu cyiciro cya kabiri bangana na 61,3% mu gihe icyiciro cya gatatu abahungu ari bo benshi bangana na 64,4%.
Ibyishimo ku maso y’abarangije amasomo y’ icyiciro cya kabiri cya kaminuza byari byose
Bamporiki Edouard ni umwe mu barangije mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza muri International Public Law
Muri rusange 1038 nibo bahawe impamyabumenyi
Abarangije mu cyiciro cya 3 cya kaminuza...abakobwa n’abagore ni bake
/B_ART_COM>