I Burasirazuba: Abamotari basabwe kudahindura ibiciro bitwaje Covid-19

Nyuma yuko Urwego Ngenzuramikorere RURA rutanze amabwiriza agomba kugenga aba motari guhera ku italiki ya 1 Kamena 2020, abamotari bakorera mu Karere ka Rwamagana ndetse no hirya no hino mu turere dutandukanye tw’Intara y’i Burasirazuba basobanuriwe ku ishyirwamubikorwa ry’amabwiriza maze bemera ko bazayakurikiza uko ari.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 30 Gicurasi 2020 Polisi y’Urwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana ku bufatanye n’inzego zitandukanye harimo ni iz’ubuzima basobanuriye abamotari uko bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’Urwego Ngenzuramikorere RURA.

Bamwe mu ba motari bakorera mu Karere ka Rwamagana baravuga ko batazigera bitwaza icyorezo cya Coronavirus (Covid-19) bace abagenzi amafaranga y’umurengera kuko ngo n’urugendo rutahindutse.

Bajeneza Jean Claude yagize ati " Twebwe reero ibiciro ni ibisanzwe nta mpamvu yo guhenda abagenzi nubundi abo twatwaraga nibo tuzongera gutwara moto itwara umuntu umwe ni nayo mpamvu ibiciro bitazahinduka".

Uwamungu David we yagize ati " Ku bijyanye na Mubazi moto nubundi ni umuntu umwe itwara ntabwo rero tuzazamura ibiciro bitewe nuko wenda nta mubazi dufite tuzajya tugerageza gutwarira amafaranga macye nkuko twari dusanzwe dukora nta kintu tuzahindura ngo nuko bijyanye ni ibi bihe bya Koronavirusi".

Rushigayiki Gaspard yunzemo ati "Nta kibazo dufite ku biciro….kuko ingendo twagendaga ziracyari zazindi nta kigeze gihinduka ngo urugendo rwabaye rurerure nta kibazo tubifiteho".

Avugana na RWANDAMAGAZINE, Twizerimana Hamdun Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko aba ba motari bakwiye gukomeza gukangurirwa uko bakwiye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kandi bubahiriza igiciro cyuko bari basanzwe batwariraho abagenzi.

Yagize ati " Ibyari byo byose ntekereza ko ariyo kampanye iriho, mbere yuko batangira nuko tubaha amabwiriza ya RURA nubwo hari amabwiriza ari muri ariya banditse ariko birabujije biraziririjwe kuba bakongeza ibiciro bitwaje Covid-19 ni ukuvuga ngo rero mu byo bagomba kubibabwira".

Yakomeje avuga ko bakwiye kubahiriza kwishyurana bakoresheje ikoranabuhanga.

Ati "Bagomba kubashishikariza gukoresha ikoranabuhanga…ariko batazamuye ibiciro ubwo rero tuzakomeza kubikurikirana dufatanya n’abayobozi b’amakoperative y’abamotari,Polisi n’izindi nzego duhererekanya makuru ku buryo bidashobora kubaho”.

Kwemerera abamotari gutwara abagenzi ndetse no gufungura ingendo hagati y’umujyi wa Kigali n’intara byatewe nuko minisiteri y’ubuzima iherutse gutangaza ko ubwandu bwa Covid-19 butakigaragara imbere mu gihugu ahubwo ko umubare munini w’abandura koronavirisi uboneka mu batwara amakamyo yambukiranya imipaka.

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko abaturarwanda badakwiye kwirara ahubwo ko bakwiye gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho na ndetse n’Inzego z’ubuzima.

Bajeneza Jean Claude Umuyobozi w’ihuriro ry’abamotari bo mu Karere ka Rwamagana
Uwamungu David we avuga ko kuba nta mubazi zizakoreshwa mu Ntara bitazatuma bahindura ibiro.
Rushigayiki Gaspard avuga ko nta kibazo bafite ku biciro ngo kuko ingendo zitahindutse
Twizerimana Hamdun Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko aba ba motari bakwiye gukomeza gukangurirwa kubahiriza amabwiriza kandi bubahiriza igiciro cyuko bari basanzwe batwariraho abagenzi
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo