Ibitaro bya King Faisal byazanye ’CT Scan’ ihambaye... ifata amafoto y’umubiri wose mu masegonda 10

Umuganga aranyuza umurwayi muri 128 multi-slice CT nshya ibitaro bya Faisal byamaze kubona

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byamaze kubona imashini yifashishwa mu kureba uburwayi buri imbere mu mubiri(computerized tomography scan), ibasha kuba yafata amafoto y’umubiri wose mu gihe kitageze ku masegonda 10.

Iyi mashini yitwa 128 multi-slice CT yerekanywe ku munsi w’ejo tariki 22 Werurwe 2017 mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Ubuyobozi bw’ibi bitaro bwatangaje ko ije kubafasha kurushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi bari basanzwe batanga nk’ibitaro bya mbere by’icyitegererezo mu Rwanda.

Uretse kuba iyi mashini ibasha gufata amafoto mu buryo bwihuse, inatuma umurwayi yumva amerewe neza kuburyo bwisumbuyeho. 128 multi-slice CT ifasha abaganga b’inzobere kuba babasha kubona amakuru ahagije ku mafoto iba yatanze.
Uretse kuba ibasha kwereka abaganga mu buryo bwagutse ishusho y’uko umubiri w’umurwayi umeze mu gihe gito, 128 multi-slice CT ngo inafasha umuganga kuba yabona uko amatembabuzi atembera mu mubiri.

Dr Emmanuel Rudakemwa, ukuriye ‘Radiology’ n’ibyerekeye amafoto y’abacishijwe mu cyuma mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yatangaje ko iyi ari imashini ihambaye kandi ko ibitaro by’icyitegererezo nka Faisal byari biyikeneye cyane.

Ati “ Iyi mashini ishibora gufata amafoto y’umubiri wose mu gihe kitageze ku masegonda 10. Umuvuduko wayo uri hejuru uzajya udufasha guha serivisi yihuse abatugana.”

Ku bafite uburwayi bwo kubura amaraso ku bwonko(Stroke ), umuganga azajya abasha gukoresha amafoto areba uko amaraso atembera mu bwonko bwose aho kureba agace gato runaka kagize ubwonko.

Undi mwihariko ni uko iyi mashini izajya ibasha gutanga amafoto yo ku rwego rwo hejuru ku barwaye indwara z’umutima cyangwa iz’ubuhumekero, ubusanzwe atatangwaga neza n’izindi mashini zisanzwe.

Nubwo iyi mashishini yihariye, Dr Emmanuel Rudakemwa yavuze ko ibiciro kuri serivisi batangaga ku gucisha abantu mu cyuma bitaziyongera kuko ngo ibi biciro bidashyirwaho n’ibitaro ahubwo bishyirwaho n’urwego rw’igihugu rushinzwe iyi serivisi.

Nkuko New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza, igiciro cya 128 multi-slice CT gishobora no kugera kuri Miliyoni y’amadorali ya Amerika(830.000.000 FRW) kandi ikaba imwe mu 10 zikomeye muri aka Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ibi nibyo Dr Emmanuel Rudakemwa yahereyeho avuga ko bizatuma n’abantu bo mu bindi bihugu duturanye baza kwivuriza mu bitaro bya Faisal kandi bikazatuma Abanyarwanda batazongera kujya mu muhanga kwicisha mu cyuma.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije ibitaro byitiriwe Umwami Faisal Ikigo Oshen Health Care Rwanda Ltd gishamikiye kuri Oshen Group kugirango abe aricyo gitangira kubicunga mu buryo buhoraho nyuma y’amasezerano Leta yari yagiranye n’iki kigo Muri Mata 2016.

Icyo gihe Dr Gashumba yavuze ko kwegurira ibi bitaro abikorera bigamije gutuma serivisi zatangwaga zirushaho kwiyongera no kunozwa, bikaba iby’icyitegererezo mu karere.

Ati " Ni bwa bufatanye Leta y’u Rwanda ishyigikiye, bw’abikorera kuza kunganira ibyo yakoraga. Icyo dutegereje muri iki gikorwa cyo kwegurira ibi bitaro Ikigo Oshen ni uko serivisi zatangwaga ziyongera.”

Yakomeje avuga ko aya masezerano ari ay’igihe kirekire ariko buri myaka itanu azajya avugururwa nyuma yo gusuzuma serivisi zitangwa no kureba ibikwiye gushyirwamo ingufu.

Ati ”Ibi ni ibitaro byo mu rwego rwo hejuru, icyo twifuza nka Leta y’u Rwanda ni uko ba barwayi batabashije kuvurirwa ahandi bajya babona serivisi zisumbuyeho kandi zibavura vuba bidatinze.

Dr Gashumba yavuze kandi ko nubwo ibi bitaro byeguriwe abikorera, nka Guverinoma y’u Rwanda ifite inshingano yo kureberera abaturage, ari nayo mpamvu izakomeza gukorana bya hafi na Oshen.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo