Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutseho arenga 100 FRW

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyize hanze ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli: Mazutu na Lisansi bigabanukaho arenga 100 FRW.

RURA yatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki 03 Gicurasi 2020, igiciro cya lisansi muri Kigali kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 965 kuri litiro, kivuye ku mafaranga 1.088 kuri litiro. Ni ukuvuga ko Lisansi yagabanutseho amafaranga 123.

RURA kandi yatangaje ko igiciro cya mazutu kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 925 kuri litiro mu mujyi wa Kigali, kivuye ku mafaranga 1.073 kuri litiro. Ni ukuvuga ko Mazutu yo yagabanutseho amafaranga 148.

Rura yasoje itangaza ko iri hinduka ry’ibiciro ahanini bishingiye ahanini ku ihinduka ry’ibikomoka kuri Petroli ku isoko mpuzamahanga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo