Ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara muri iki gihe hagiye gusubukurwa imirimo imwe n’imwe nyuma y’ukwezi n’igice igice abaturage bari muri gahunda ya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gicurasi 2020 ingendo rusange ziratangira gukorwa mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara nkuko biherutse kwemeza n’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 30 Mata yateranye igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya.

Ni icyemezo cyafashwe gikomorera ibikorwa bimwe na bimwe. Mu byakomorewe harimo ingendo muri Kigali ariko zidasohoka zigana mu Ntara ndetse n’izo mu Ntara ntizambukiranye intara.

Muri rusange, imodoka yatwaraga abantu 70 barimo 30 bahagaze na 40 bicaye, guhera ku wa 4 Gicurasi 2020 iraba itwara abatarenze 35. Imodoka isanzwe itwara abantu 29 izasigara itwara abantu 15 naho Hiace yari isanzwe yemerewe abantu 18 izatwara abantu icyenda.

Kwinjira muri gare umugenzi agomba kuba yambaye agapfukamunwa, yakarabye intoki kandi hakubahirizwa intera hagati y’umuntu n’undi mu modoka.

Igabanuka ry’abantu bagenda mu modoka niryo ryatumye ibiciro by’ingendo bizamuka ugereranyije n’uko byahoze mbere y’uko ingendo rusange zihagarikwa mu gihugu hose.

Mu mujyi wa Kigali , ibiciro by’ingendo byavuye ku mafaranga 22 ku kilometero bishyirwa kuri 31.8 FRW kuri Kilometero naho mu Ntara igiciro cyavuye kuri 21 FRW ku Kilometero gishyirwa kuri 30.8 FRW ku Kilometero. RURA itangaza ko ibi bizafasha abatwara abagenzi kubasha gukomeza gutanga iyi serivisi hubahirizwa ibwiriza ryo guhana intera hagati y’abagenzi.

Uko ibiciro by’ingendo mu Mujyi wa Kigali biteye

Uko ibiciro by’ingendo zo mu Ntara biteye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo