Kuva taliki ya 17 Kanama 2018, mu Ntara y’i Burasirazuba mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare hari kubera imurikagurisha rito ( Mini-Expo) , ryitabiriwe n’ibigo bisaga 153 harimo 13 byo mu mahanga.
Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha rito bagaragaje ko bishimiye kuba bararyitabiriye neza ariko bagagaragaza hakiri bimwe mu bizitabwaho mu imurikagurisha ry’umwaka utaha wa 2019.
Mwemera Jean Baptiste avuga hari ibyo bishimira byahindutse mu mitegurire aho bazita ku gihe cy’ifungura ry’amashuri.
Mwemera ati " Ikintu bakagombye kuzongera mo nuko ubutaha bazaritegura abanyeshuri batarafungura kuko murabona ko nabo bari mu bakiriya dufite ".
Nyirarwimo Julienne yunze ati " Icyo bazakora mu ritaha nuko bamanura ibikinisho bakamanura kuri make nkatwe dufite abana tuba dushaka ibinisho byinshi bigura make n’imyenda y’abadamu."
Ubwo yafunguraraga iyo Mini Expo, Mufurukye Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abikorera gukora bita ku mwimerere wibyo bagurisha no kwigira ku banyamahanga mu rwego rwo guhanga udushya.
Yagize ati " Nkuko mwabibonye hari n’abanyamahanga baje kumurika ibyiwabo dushobora no kureba ibyo bazana ibyo dushobora kubigiraho nabo ari mu rwego rwa qualite ari no guhanga udushya ibyo tutakoraga byakorerwaga natwe tukaba twabokrera hano iwacu ariko nanone tunarebe ibyo abandi bakora".
Yasoje asaba abaturage b’intara y’iburasirazuba kwitabira imurikagurisha kuko ribafitiye inyungu.
Ati " " Ndasaba abaturage by’umwihariko abaturage ba Nyagatare n’ab’intara y’iburasirazuba ko baza kwitabira iri murikagurisha , ni Expo ni iyabo kuba yabereye hano bakwiye kuyibyaza umusaruro hari ibyinshi bashobora guhahira ahangaha ariko no kuza bakareba ibikorerwa iwabo."
Iri murikagurisha rikaba ryaratangiye ku wa Gatanu taliki ya 17 biteganijwe ko rizarangira taliki ya 27 Kamana 2018. Rikaba ryaritabiriwe n’ibihugu 7 birimo Uganda,Kenya, Malesia, Misiri,Pakistani, Ubuhinde n’Urwanda.
Mufurukye Fred, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba niwe wayifunguye ku mugaragaro
Muri iri murikagurisha harimo n’imashini zikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi zakozwe n’abanyarwanda kandi zigurishwa ku giciro gito
Abakora ubukorikori nabo bari kumurika
Youssuf Ubonabagenda



















/B_ART_COM>