Harvard University : Perezida Kagame yasobanuye imvano y’iterambere ry’u Rwanda

Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yatanze ibiganiro 2 muri Kaminuza ya Harvard, agaragaza imwe mu mvano y’iterambere ry’u Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu tariki 10 Werurwe 2017 nibwo Perezida Kagame yatanze ibiganiro 2 muri Kaminuza ya Harvard. Ikiganiro cya mbere yagitanze mu ishuri ryigisha ubucuzi rya Kaminuza ya Harvard (Harvard Business School ). Hari mu isomo rijyanye n’ubukungu buciriritse n’ihiganwa (Microeconomics of Competitiveness class ) aho yasobanuye intambwe u Rwanda rwateye muri uru rwego.

Perezida Kagame yabwiye abanyeshuri ko u Rwanda rwatangiriye ku gusobanukirwa n’uko Abanyarwanda ubwabo aribo bazikorera akazi ko kubaka igihugu cyabo.

Yagize ati “ Twahereye ku kumva neza ko ari twe tugomba kwikorera akazi. Iyo igihugu cyubakwa n’undi muntu, byari kuzasenyuka. …icy’ibanze kwari ukubanza kumvisha Abanyarwanda ko ari twe tugomba kuba ku isonga mu gutuma igihugu kigira aho cyerekeza.”

Ikindi kiganiro Perezida Kagame yakigiranye n’abanyeshuri bo mu ishami ry’Iterambere Mpuzamahanga (Centre for International Development) mu gicuku cyo kuri uyu wa gatanu tariki 10 Werurwe 2017. Ni ikiganiro cyayobowe na Ricardo Hausmann umuyobozi wa CID, cyitabirwa n’abanyeshuri, abarimu n’impuguke mu nzego zitandukanye.

Iki kiganiro cyo cyibanze ku buryo impinduka mu ikoranabuhanga no mu miyoborere zatumye ibihugu byinshi bigera ku mibereho myiza y’abaturage ariko bimwe bikaba byarasigaye inyuma. Perezida Kagame yabwiye aba banyeshuri ko Abanyafurika ubwabo ari bo bakwiye kwikemurira ibibazo bibugarije badategereje ak’imuhana kuko mu gihe batabigizemo uruhare byarushaho kuba bibi.

Ati “ Umwanya wacu mu gufata ibyemezo ku rwego rw’isi ni muto ariko ushobora gukura cyane bitewe n’uko twiyemeza gufata inshingano ku hazaza hacu...Ibibazo byinshi byarushaho kuba bibi igihe Abanyafurika baba batabigizemo uruhare mu bihugu nka Somalia, Repubulika ya Centrafrique no muri Gambia.”

Yanavuze ko iterambere ry’igihugu ridaturuka ku muntu umwe ahubwo ngo buri wese aba agomba kurigiramo uruhare.

Ati “ Iterambere ntiryabaho riturutse ku muntu umwe kabone niyo yaba ari Perezida. Iterambere ribaho kuko buri wese yabigizemo uruhare… Nta bundi bushakashatsi buhambaye burenze kuza kwirebera uko abandi bahisemo kwibeshaho.”

Yunzemo ati “ Agaciro ni ukwizera ko hari ibyo dushoboye gukora iyo duhagurutse tukavuga tuti ibi bintu tugiye kubyikorera ku giti cyacu.”

Umukuru w’igihugu kandi yongeye kugaruka ku iterambere ry’u Rwanda, avuga ko ibyagezweho atari ibitangaza.

Ati “ Ntabwo ari igitangaza. Ni ibintu bishoboka kandib bishoboka gukorwa n’ahandi aho ariho hose.”

Si ubwa mbere atanga kiganiro muri Kaminuza ya Harvard yashinzwe muri 1636, kuko mu mwaka ushize nabwo Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’Abanyeshuri biga Harvard, aho yagiranaga ikiganiro n’abiga politiki muri Harvard Institute of Politics, mu Mujyi wa Boston.

Icyo gihe yerekanye ko u Rwanda rutaheranwe n’amateka mabi rwanyuzemo ahubwo rwafashe ingamba zishingiye ku kugeza Abanyarwanda ku iterambere. Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko iterambere rishingiye ku guhindura imyumvire kurusha gushingira kuri gahunda za Leta n’inkunga z’amahanga.

Muri Harvard Business School bamwakiranye urugwiro

Perezida Kagame asobanura uko u Rwanda rwabashije kwiyubaka

Aho batumvaga babazaga

Nyuma y’ikiganiro cya mbere yagiranye n’abo muri Harvard Business School, bafashe ifoto y’urwibutso

Perezida Kagame atanga ikiganiro cya 2 muri ’Centre for International Development’

Naho yakiranywe urugwiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo