Hafashwe imodoka zirenga 960 zidafite icyemezo cy’ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda yafashe imodoka 969 mu gihugu hose, zidafite icyemezo cy’ubugenzuzi bw’imiterere.

Imodoka nyinshi muri zo zingana na 353 zafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu bikorwa by’iminsi ine, byatangiye ku itariki ya 15 Kanama.

Izindi modoka 266 zafatiwe mu Ntara y’Iburasirazuba, 112 zifatirwa mu Ntara y’Amajyepfo, 108 mu Ntara y’Iburengerazuba naho 70 zifatirwa mu Ntara y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko ari itegeko ko imodoka zijya mu muhanda ari uko zifite icyemezo kigaragaza ko zujuje ubuziranenge gitangwa n’ ikigo gishinzwe igenzura ry’imiterere y’ibinyabiziga kugira ngo hakumirwe impanuka ziterwa n’amakosa yo mu miterere y’ibinyabiziga kandi ko utabyubahirije imodoka ye ifungwa, agacibwa n’amande yateganyijwe.

Yagize ati: "Imodoka zimwe wasangaga zitarigeze zikorerwa isuzuma, izindi ugasanga zifite ibyemezo by’ubugenzuzi bw’imiterere bimaze imyaka itatu bitaye agaciro.

Izindi ni izasuzumwe bikagaragara ko zifite ibibazo bikomeye bya mekanike, nyamara ba nyirazo bakazishyira mu muhanda mu bikorwa byabo batabanje kuzikoresha, ibyo nabyo birabujijwe. "

Ibinyabiziga bigenewe gutwara abagenzi muri rusange; ibigenewe gutwara ibintu birengeje toni 3 n’igice n’ibinyabiziga bigenewe ibigo byigisha gutwara bisuzumwa buri mezi atandatu mu gihe ibindi binyabiziga bisigaye bikorerwa isuzuma buri mwaka.

Icyemezo cy’ubugenzuzi bw’imiterere y’ibinyabiziga gishyirwaho n’ Iteka rya Perezida n° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo aho abafite ibinyabiziga bakoresha imihanda nyabagendwa badafite icyemezo cy’igenzura bahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25.

CP Kabera yakomeje agira ati: "Dufite Ibigo bine bishinzwe igenzura ry’imiterere y’ibinyabiziga; bihereye i Kigali, Rwamagana, Huye na Musanze, byegerejwe abaturage mu rwego rwo gufasha abafite ibinyabiziga gukoresha isuzuma badakoze ingendo ndende. Turasaba abafite ibinyabiziga kubikoresha kugira ngo birinde impanuka zishobora guturuka ku makosa ya mekanike y’ibinyabiziga."

Usibye ikigo cy’i Kigali gikoresha imirongo itanu, gifite ubushobozi bwo kugenzura nibura imodoka 500 ku munsi, naho buri kimwe mu bindi bigo byo mu Ntara gifite ubushobozi bwo gusuzuma byibuze imodoka 200 buri munsi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku bafite ibinyabiziga ko ibi bikorwa bikomeje mu gihugu hose kugira ngo amategeko yubahirizwe mu rwego rwo gukumira impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo