GICUMBI: Polisi yafashe abantu babiri bacyekwaho gufatanya kwiba moto

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gicumbi, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo, yagaruje moto yo mu bwoko bwa Bajaj Boxer RF 040 S yari yibwe, hafatwa abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Abafashwe ni uwitwa Hagenimana Jean Pierre na Tuyizere Reuben bombi bafite imyaka 22 y’amavuko, bafatiwe mu Murenge wa Rukomo, Akagari ka Gisiza, Umudugudu wa Gitaba.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (RPCEO) mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati:”Mu ijoro ryo ku wa Mbere, ahagana ku isaha ya saa yine n’igice, twahawe amakuru n’uwari wibwe moto avuga ko asohotse mu kabari, arebye aho yasize aparitse moto ye arayibura. Mu gihe Polisi yari ikiri mu gikorwa cyo kuyishakisha, mu rucyerera rwo ku wa Kabiri nibwo twahawe amakuru n’umuturage wo mu mudugudu wa Gitaba, ko hari moto bicyekwa ko yibwe yari irimo gushakirwa isoko.”

Yakomeje agira ati:”Polisi yihutiye kugera muri uwo mudugudu, ifata moto ifata n’abagabo babiri ari bo Hagenimana na Tuyizere bari barimo kuyishakira umukiriya.

SP Ndayisenga yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye moto yibwe iboneka n’abayibye bakabasha gufatwa, agira inama abantu cyane cyane urubyiruko, gukura amaboko mu mifuka bagakora bagacika burundu ku ngeso yo kwiba.

Yakanguriye abaturage muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari ikibazo kivutse kugira ngo abacyekwaho ibyaha babashe gufatwa bataratoroka.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rw’ ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Byumba kugira ngo iperereza rikomeze.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167; Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije; kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo