General Major Jeffery wahoze ayobora Australia ari mu Rwanda

General Michael Jeffery ahabwa impano ya bimwe mu bikorerwa mu Rwanda na Gasamagera Benjamin ukuriye urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF

Itsinda ry’abanya Australia bari mu Rwanda aho baje kureba uko bashora imari mu Rwanda, bagakorana n’abashoramari bo mu Rwanda mu gushora imari mu bice bitandukanye mu rwego rwo kwagura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Iyi ‘delegation’ iyobowe na Maj. General Michael Jeffery wigeze kuyobora Australia nka ‘Governor General’. Ku munsi w’ejo ku wa gatatu tariki 28 Werurwe 2017 nibwo bahuye n’abayobozi b’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF. Baganiriye ku ishoramari muri rusange ndetse n’amahirwe ahari ku kuba impande zombi zakorana mu ishoramari.

Iyi nama yabereye ku biro bikuru by’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, yanitabiriwe n’abashoramari bo mu Rwanda bohereza ibintu mu mahanga. Abagize iri tsinda ryo muri Australia bari mu Rwanda ni abashora imari muri burezi, inganda, ikoranabuhanga, ubwubatsi, ubuhinzi ndetse n’ubukerarugendo nkuko New Times dukesha iyi nkuru ibitangaza.

General Michael uyoboye iyi ‘delegation’ yagize ati “ Turi gushaka uburyo bushoboka bwo gushora imari n’ubutwererane mu Rwanda. Twakuruwe n’uko mu Rwanda batihanganira ruswa kandi iyi ni inkingi ikomeye mu kwihutisha ubufatanye mu ishoramari hagati y’ibihugu byombi.”

Ibiganiro by’impande zombi byibanze ku mahame ariho yafasha ishoramari hagati y’ibihugu 2 ndetse n’uburyo abashoramari bakoroherezwa. Hanerekwanywe amahirwe anyuranye y’ishoramari hagati y’impande zombi.

Mubyagaragajwe harimo ahagomba kubakwa ahazajya habera imurikagurisha mpuzamahanga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro. PSF ihafite hegitari zigera kuri 13 ku muhanda ugana ahagomba kubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga mu Bugesera. Kubaka ahazajya habera imurikagurisha byitezweho kuzamura uburyo bwo kumurika ibicuruzwa binyuranye bikozwe ku rwego mpuzamahanga (meet international standards). Uyu ni umushinga uzatwara miliyoni 45 z’Amadorali ya Amerika. Hazaba hari ibiro bikuru bya PSF, ahazajya habera imurikagurisha, ahazajya haba inyamaswa n’ahandi ho kwidagadurira.

Gasamagera Benjamin ukuriye urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF yatangaje ko hashyizweho uburyo bwo korohereza abashoramari bo hanze y’u Rwanda, yongeraho ko uru rugaga rwiteguye gufasha buri muntu wese ufite ubushake bwo gushora imari mu Rwanda.

Umushoramari ushoye imari mu Rwanda anongererwaho andi mahirwe yo kuba yanacuruza ku masoko yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iyi ‘delegation’ yo muri Australia yageze mu Rwanda ku wa gatanu w’icyumeru gishize. Biteganyijwe ko bagomba guhura n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo