Gatsibo: Polisi yagaruje ibikoresho byari byibwe mu musigiti

Kuri iki cyumweru tariki ya 24 nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Ntwari Shawali ufite imyaka y’amavuko 23 wari wibye ibikoresho byo mu idini y’aba Islam. Yabyibye abikuye mu musigiiti uherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro ajya kubihisha iwabo mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo.

Ibyo bikoresho byafahswe bigizwe n’indangururamajwi (Microphone), icyuma gikoreshwa mu kuvanga amajwi y’umuziki (Audio Mixer) n’imashini iringaniza umuriro mbere y’uko ugera mu byuma (Voltage stabilizer).

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo Ntwari afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abayobozi b’idini ya Islam i Rwamagana bavuga ko bibwe kandi bakaba barakekaga Ntwari.

CIP Twizeyimana yagize ati “Ntwari yari asanzwe ari umukozi hafi y’umusigiti, ibyuma bimaze kubura nawe yaburiwe irengero. Bahise bakeka ko ariwe wabyibye baza gutanga ikirego hatangira iperereza.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko ubwo harimo gukorwa iperereza, abaturage batanze amakuru ko hari umwana urimo gushaka abakiriya bagura ibyuma bya muzika, byaje guhurira n’uko Ntwari nawe yaje gufatwa arimo kugurisha televisiyo.

Ati “Abapolisi bamaze kumenya ko Ntwari arimo kugurisha televiziyo bagiye aho aba nk’abakiriya baramufata, bihurirana ko hari andi makuru y’uko hari umwana urimo kugurisha ibyuma bya muzika. Bagiye aho uwo mwana aba barabihasanga ndetse Ntwari yemera ko yabyibye i Rwamagana mu musigiti.”

Ntwari avuga ko yinjiye mu musigiti ukinguye agakuramo biriya byuma ariko televiziyo yo ngo yayibye ahandi hantu. Kugeza ubu Ntwari ndetse n’ibikoresho yari yibye biri kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe bagitegereje ko abari baratanze ikirego baza kureba ibikoresho byabo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma Ntwari afatwa, abasoba gukomeza ubufatanye barwanya ibyaha.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 havuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo