Gasabo: Yafashwe yambura abaturage yiyita umukozi wa REG

Kuri uyu wa 20 Kamena, umugabo witwa Uwizeyimana Innocent ufite imyaka 33 y’amavuko utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali yafashwe na Polisi ikorera muri uyu murenge ubwo yajyaga mu baturage akabatwara Mubazi (Cashpower) zabo yiyita umukozi w’ikigo gishinzwe amashanyarazi(REG).

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko kugira ngo uyu mugabo afatwe byagizwemo uruhare n’abaturage yagendaga yambura ndetse na REG.

Yagize ati " Nyuma y’uko Uwizeyimana agiye atwara Mubazi z’abaturagae ababwira ko zifite ibibazo agiye ku gicyemura nyamara agiye ku zigurisha kubandi,abaturage bamenyesheje ikigo cya REG yavugaga ko akorera maze basanga atari umukozi wabo bahita bitabaza Polisi arafatwa.

REG ivuga ko uyu Uwizeyimana yahoze ari umukozi wabo ariko aza kwirukanwa, akaba ariyo mpamvu yamuteye kujya mu baturage akababeshya ko ari umukozi wa REG akabatwara Mubazi zabo ,amasinga ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye.

CIP Umutesi yakomeje avuga ko nyuma y’uko ubuyobozi bwa REG bubonye ko Uwizeyimana ari kwiyita umukozi wabo kandi yarirukanwe mu kazi, bahise babimenyesha Polisi kugira ngo afatwe areke kuguma kwanduza izina ryabo arikoresha mu buriganya yambura abaturage.

Ati " Ikigo cya REG cyabonye ko hari umuturage uri gukoresha izina ryabo mu buriganya akambura abaturage ibyabo ababeshya ko ibikoresho bafite bya REG bifite ikibazo agiye ku bashakira ibindi nyamara agiye kubigurisha kubandi, niko guhita babitumenyesha turamushakisha arafatwa ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali agira inama abaturage kujya babanza gushishoza mbere y’uko umuntu aza abizeza ibitangaza kandi ashaka kubambura ibyabyo.

Agasaba abaturage ko mu gihe babonye umuntu uza abizeza ibintu, bakwiye kujya babanza kwegera inzego z’umutekano,inzego z’ibanze bakagisha inama mbere yo kwihutira kwemera ibitangaza bari kwizezwa, kuko ariho haturuka ibyaha bya hato na hato bituma umutekano w’abaturage uhungabana.

Ubuyobozi bwa REG bugira inama abaturage kujya bihutira kubamenyesha mu gihe bahuye n’ikibazo mu rwego rwo kugira ngo habeho serivise nziza kandi inoze mu kwirinda abatekamutwe.

Uwizeyimana Innocent yemera ko yitwaje ko yigeze gukorera REG akajya kwambura abaturage aho avuga ko yaramaze gutwara Mubazi ziri hejuru ya 10 akajya kuzigurisha abandi. Uwizeyiana yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha sitasiyo ya Gatsata kugira ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • CHANTAL

    uwo muntu wihaye gusebya REG mumuhane rwose

    - 22/06/2019 - 13:35
Tanga Igitekerezo