Dr. Papias Musafiri wahoze ari Minisitiri w’Uburezi yahawe inshingano nshya

Nyuma yo gukurwa ku mwanya wa Minisitiri w’Uburezi agasimbuzwa Dr Eugène Mutimura, Dr. Papias Musafiri yamaze guhabwa inshingano nshya muri Kaminuza y’u Rwanda, UR.

Inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 yagize Dr. Papias Musafiri Malimba Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere( ’Deputy Vice Chancellor for Strategic Planning and Administration).

Papias Musafiri yagizwe Minisitiri w’Uburezi tariki 24 Kamena 2015. Mbere yaho Musafiri yari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Ubucuruzi (CBE) mu cyahoze ari Ishuri ry’Ubukungu n’Amabanki, SFB.

Mbere y’uko agirwa Minisitiri, Dr. Papias Musafiri Malimba yari umurezi umaze igihe cy’imyaka 14 mu burezi n’ubushakashatsi.

Dr. Papias yabonye impamyabumenyi ye mu bucuruzi n’icungamutungo muri Kaminuza ya Dar-Es-Salaam naho icyiciro cya gatatu (Master) yiga Business Administration (MBA) ayikura muri IIT-Roorkee yo mu gihugu cy’Ubuhinde, mu gihe impamyabushobozi y’ikirenga yize Ityazabwenge mu by’Ubucuruzi cyangwa Philosophy in Finance muri VIT University.

Tariki 6 Ukuboza 2017 nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Dr Eugène Mutimura nka Minisitiri mushya w’Uburezi asimbura Dr. Papias Musafiri Malimba.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo