Dr Nsanzimana uyobora RBC yahagaritswe

Kuri uyu wa Kabiri, Dr Sabin Nsanzimana uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC yahagaritswe kuri uyu mwanya by’agateganyo, kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

Dr Sabin Nsanzimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RBC mu mpera za Nyakanga mu mwaka wa 2019, akaba yari amaze imyaka ibiri kukuri uyu mwanya yasimbuyeho Dr Condo Umutesi Jeanne wakiyoboraga kuva muri Gashyantare 2016.

Ni umuganga w’inzobere mu guhangana n’icyorezo cya SIDA. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye no kurwanya ibyorezo (Clinical Epidemiology) yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Afite kandi impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye no guhangana n’ibyorezo (Philosophy in Epidemiology) yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo