COVID-19: Polisi iraburira abarenga ku mabwiriza bakigisha gutwara ibinyabiziga

Polisi y’u Rwanda iraburira abantu bafite amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga ndetse n’abarimu babo kwirinda gukora iyo mirimo muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Polisi iributsa abaturarwanda bose ko ababikora barimo kunyuranya n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko mu mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara z’igihugu hari bamwe mu bantu barimo kurenga ku mabwiriza ya Leta bakigisha abantu gutwara ibinyabiziga cyane cyane imodoka.

Yagize ati “Ndagirango nongere nibutse abantu ko hari serivisi zitaremererwa gutangira gukora muri ibi bihe igihugu kirimo gushyira ingufu mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, muri izi serivisi kandi harimo no kwigisha gutwara ibinyabiziga.”

Yakomeje avuga ko Polisi nk’urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko izakomeza ibikorwa byo kugenzura ko hari umuntu unyuranya n’amabwiriza yo kurwanya koronavirusi.

CP Kabera yavuze ko umuntu wese uzagaragara mu bikorwa byo kwigisha abantu gutwara ibinyabiziga ndetse n’abanyeshuri babo bazabihanirwa hakurikijwe amategeko.

Ati “Amasomo yo kwigisha gutwara ibinyabiziga cyane cyane imodoka biri mu bikwirakwiza icyorezo cya COVID-19, kuriya umuntu asimburanwa n’undi kuri diregisiyo y’imodoka byatuma umwe yanduza undi, niyo mpamvu iyi mirimo ibujijwe.”

Mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu bane, barimo abanyeshuri babiri n’abarimu babo babigishaga gutwara imodoka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo