COVID-19: Polisi iraburira abahimba ubutumwa bubemerera gukora ingendo

Polisi y’u Rwanda iraburira bamwe mu bantu barimo guhimba cyangwa bagahindura ubutumwa bw’uruhushya rubemerera gukora ingendo za ngombwa muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi. Ibi bibaye nyuma y’ubutumwa bwatangiye kugaragara buzengurutswa ku mbuga nkoranyambaga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aravuga ko abantu bihishe inyuma y’ibyo bikorwa bazagaragara kandi bagashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati “Byamaze kugaragara ko hari bamwe mu bantu barimo guhimba abandi bagahindura ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda yageneye abashaka uruhushya rubemerera gusohoka mu ngo zabo muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi.”

CP Kabera yakomeje avuga ko abantu barimo guteza urujijo bagahimba ibyo byangombwa bazagaragara ndetse ko uzabifatirwamo azirengere ingaruka nk’uko amategeko abiteganya.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 276 havuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yibukije abantu bemererwa impushya kujya bazikoresha mu ngendo baba bemerewe ntibibe uburyo bwo kuzikoresha mu kujya mu ngendo zitari ngombwa ndetse no kujya gukora ibikorwa bitari ngombwa.

Yabibukije ko ingendo zitangirwa uruhushya ari ukujya guhaha amafunguro, kujya gushaka serivisi za banki, kugura imiti, kwivuza, ndetse no gushyingura. Usaba uru ruhushya yifashishije murandasi ajya ku rubuga www.mc.gov.rw cyangwa agakoresha telefoni bisanzwe akoresheje *127# ubundi agakurikiza amabwiriza ahabwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo