BUGESERA: Polisi yafashe ucyekwaho kwiba arenga miliyoni 1Frw mu modoka y’umucuruzi

Ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe mu masaha y’umugoroba, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera yafatanye umugabo w’imyaka 37, ibihumbi 617 by’amafaranga y’u Rwanda muri asaga miliyoni acyekwaho kwiba umucuruzi ayakuye mu modoka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yemeje aya makuru, avuga ko yafatiwe mu kabari ko mu mudugudu wa Rukora, akagari ka Gakamba mu murenge wa Mayange biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Twahawe amakuru saa Cyenda z’igicamunsi n’umucuruzi avuga ko ubwo yari avuye ku iduka, yinjiye mu rugo asiga aparitse imodoka ku muhanda irimo agakapu karimo Frw1,500,000 agarutse arebye asanga hasigayemo ibihumbi 350 gusa, andi aburirwa irengero.”

Akomeza agira ati: “Mu gihe Polisi yatangiye iperereza ryo gushakisha uwibye ayo mafaranga, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nibwo yahawe amakuru n’umuturage wo mu mudugudu wa Rukora, ko hari umugabo usanzwe uzwiho ubujura ufite amafaranga menshi kandi wasinze, arimo no kugurira inzoga abantu bo muri ako gasanteri, bicyekwa ko ari ayo yibye.

Abapolisi bahise bahagera bamusangana ibihumbi 617 ahita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko ari ayo yibye mu gakapu yabonye mu modoka yasanze iparitse ku muhanda ifunguye ibirahure, avuga ko andi yayakoresheje cyakora ko atazi umubare wayo.

Hamwe n’amafaranga yafatanywe, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamata kugira ngo iperereza rikomeze, akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

SP Twizeyimana yashimiye uruhare rw’abaturage batanze amakuru yatumye uyu ucyekwaho ubujura afatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi batangira amakuru ku gihe.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo