Bugesera: Hafunguwe ku mugararo ishuri Rwanda Children Christian School ryo muri Gasore Serge Foundation

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019, mu kigo Gasore Serge Foundation(GSF) giherereye mu karere ka Bugesera Umurenge wa Ntarama gisanzwe gikora ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage kwiteza imbere, habereye umuhango wo gufungura kumugaragaro ikigo cy’amashuri abanza cyitwa “Rwanda Children Christian School (RCCS) gifite ibyumba 20 byigirwamo ndetse n’ibiro bitandukanye by’abakozi ndetse n’abarimu".

Ni ishuri ribarizwa mukigo cya GSF. RCCS yafunguwe ku mugaragaro n’umunyamabanga uhoraho muri ministiteri yuburezi Hon. Dr Isaac Munyakazi ari na we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

RCCS n’ishuri riba mu kigo GSF rikaba rifite abanyeshuri 246 biga mumashuri y’incuke ndetse n’abanza. Iri shuri ryatangiye gukora tariki Gashyantare 2017 rikora nka ECD (ishuri ryincuke).Rihabwa icyangombwa cy’ubuzimagatozi tariki 10 Mutarama 2019.

Umuhango wo gufungura ishuri watangijwe n’urugendo rwo gutembera ishuri rwakozwe n’abashyitsi baherekejwe na Gasore Serge washinze ikigo cya GSF , basuye isomer (Library ), basuye icyumba cya ICT Lab, icyumba cy’imfasha nyigisho ndetse banatembera ibyumba by’amashuri bigera kuri 17 birimo 5 by’ amashuri y’incuke ndetse na 12 by’amashuri abanza.

Nyuma yo gutemberezwa ishuri , abashyitsi beretswe n’ibindi bikorwa bitandukanye bikorerwa mu kigo Gasore Serge Foundation ari nacyo ishuri RCCS riherereyemo.
Ibirori nyirizina byo gutaha iki kigo byabereye mu kigo GSF byatangijwe n’imbyino nyarwanda zabyinywe n’abana barererwa mu ishuri RCCS.

Uretse Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’uburezi, Dr. Isaac Munyakazi ariwe wari umushyitsi mukuru, muri uyu muhango hari n’ umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr.Alvera Mukabaramba waje muri uyu muhango kuko Gasore Serge Foundation idafite ishuri gusa ahubwo ifite n’ibindi bikorwa bikorerwamo bigamije gutezimbere abaturage batandukanye. Ku rwego rw’Akarere ka Bugesera hari Visi Mayor ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza yabaturage, Imanishimwe Yvette.

Ababyeyi bo mu Murengewa Ntarama , bavuga ko bashimira cyane Gasore Serge wabashingiye iki kigo.

Uwambaza Marie Louise avuga ko ari ikigo cyabafashije cyane.

Ati " Yadufashije byinshi ndetse yatugiriye neza, twebwe ababyeyi turabishima kuko hari ibintu byinshi byadufashije. Tuzana abana hano kwiga, bikadufasha kujya mu mirimo yindi itandukanye. Nk’umwana wanjye naburaga aho musiga , ariko aho amariye kuza hano, njya aho hose ngiye nkabanziko umwana ari hano ku ishuri, ari butahe ikigoroba, nkumva ndanezerewe."

Yunzemo ati " Ndishimye kuko ntajya nanirwa gukora imirimo yanjye. Twe icyo dusabwa ni ukuzana abana bakiga gusa, ntakindi badusaba. Imyambaro y’ishuri nibo bayitanga ndetse n’ibindi bikoresho byinshi."

Mukakalisa Bonifilde na we ufite umwana wiga muri Rwanda Children Christian School cyo muri Gasore Serge Foundation avuga ko cyamufashije kuko yari afite ikibazo cy’uburwayi bw’umugongo, byatumaga atari kubona ubushobozi bwo kurihira umwana we.

Ati " Nari mfite uburwayi bw’umugongo , nibaza ukuntu umwana wanjye azakura , bikanyobera. Umwana wanjye bamufashe afite imyaka 2. Aza kwiga, bakabagaburira, bakabaha imyambaro y’ishuri , bakabigisha amasomo. Ubu umwana wanjye azi icyongereza. Iyo ntekereje , nsanga nta bushobozi nari kubona bwo kuba namwishyurira mu bindi bigo , ngo abe yamenya icyo cyongereza ubu azi."

Yunzemo ati " Tubona ari nk’ibitangaza kuri twebwe kuko hari nk’umuntu uba areba akabona atari akwiriye kugera ahantu hameze gutya , mbese tubona ari ibintu byiza cyane Gasore yatugejejeho. Tubona ari indashyikirwa. Turamushimira cyane, turamusabira n’umugisha rwose Imana izamufashe kuko yadukoreye ibintu byiza kandi ntabwo ajya arobanura , umwana wese amufata nk’undi, umubyeyi wese akamufata nk’undi."

Mu ijambo rye , Imanishimwe Yvette Visi Mayor ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza yabaturage mu Karere ka Bugesera yakiriye abashyitsi abaha ikaze mu karere ka Bugesera, anashimira Gasore Serge Foundation nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu gutezimbere imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera.

Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation yatangiye ashimira abashyitsi n’abandi bose bitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuri RCCS . Yashimiye cyane Leta y’u Rwanda idahwema gutera ingabo mu bitugu abaturage cyane nko gufatanya muri gahunda zibikorwa bitezimbere abaturage.

Yavuze ko yashinze Gasore Serge Foundation muri 2015 akiri umunyeshuri muri Kaminuza aho yafashaga abana bo muri Ntarama (aho avuka) bafite imibereho mibi akabagurira mitueli akabaha n’ubundi bufasha bubagaruramo icyizere cy’ubuzima, doreko abenshi ngo baribafite ibibazo by’ubukene no kutagira imiryango babamo. Ikigo cyakomeje gutera imbere , gitanga amahugurwa yokwihangira umurimo cyane mu rubyiruko ndetse gishinga n’ishuri ribanza RCCS muri 2017.

Gasore Serge yvuze ko ubu bafite abana 234 ariko ko bagiye kwiyongera kuko hatashywe ubyuma bike ku buryo mu mwaka umwe baraba bafite abana 500.Yasabye abaturage ba Ntarama kubyaza umusaruro ibikorwa biri muri GSF bumvako nabyo ari ibyabo. Yashimiye ababyabyeyi barerera muri RCCS anabasaba gukomeza ubufatanye mukurera abana neza.

Yashimiye kandi abafatanyabikorwa baturuka muri USA kubufatanye badahwema kugaragariza GSF.

Yashimiye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame kubw’urugero rwiza bamuha, kuko ngo bimutera gukora cyane kurushaho.

Ati " Reka nshimire nyakubahwa Perezida wa Repubulika na madamu Jeanette Kagame uburyo badahwema kuduha urugero rwiza cyane mu iterambere ry’umuryango. Kubera ko hano hari umuntu wo mu Mbuto Foundation yashinzwe na Madamu Jeanette Kagame, mubadushyirire ubwo butumwa , mubatubwirire ko badutera imbaraga …"

Gasore yasoje asoje ashimira Imana , leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa nka Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Umuco na Siporo , Minisiteri y’Urubyiruko Akarere ka Bugesera ndetse n’abandi batandukanye.

Yahaye umukoro ishuri RCCS wo gukora cyane bakazajya baba abambere mu bizamini bya Leta mu gihe bazaba babikora dore ko ubu abambere bari mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Dr. Isaac Munyakazi wari umushyitsi mukuru mu birori byo gufungura ku mugaragaro ishuri RCCS , yashimiye cyane Gasore Serge n’umugore we ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, yagize ubutwari akiri muto agakora ibikorwa byindashyikirwa aho avuka i Ntarama abagarurira icyizere.Yashimiye Gasore Serge Foundation ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu izina rya leta Y’u Rwanda kubikorwa byiza bifasha abanyarwanda cyane cyane abatishoboye.

Yibukije ko Minisiteri y’Uburezi yishimira gufatanya n’abafatanyabikorwa mu kugera ku cyerekezo leta yihaye muri gahunda ya curriculum nshya. Yavuze ko Minisiteri abereye umunyamabanga ishyigikiye Gasore Serge Foundation kandi izakomeza kuyiba hafi.

Yasabye abaturage kubyaza umusaruro gahunda zikorerwa muri GSF nka ICT lab, isomero, ibibuga by’umupira w’amaguru,volleyball, basketball n’ibindi. Yashimiye abarezi umuhate bagira mu kugirango ireme ry’uburezi rigerweho, asoza afungura ishuri kumugaragaro.

Gasore Serge Foundation yubatsemo iki kigo cy’amashuri yatashywe ku mugaragaro, ni ikigo cyashinnzwe na Gasore Serge giherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Ni ikigo gifasha mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye birimo uburezi, ubuvuzi, kurwanya imirire mibi, guteza imbere Siporo, kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko no kurufasha gutegura imishinga y’ejo hazaza banabashishikariza gushyira imbere Imana.

Gasore Serge washinzwe Gasore Serge Foundation,yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite imyaka irindwi. Yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mikino yo kwiruka muri Kaminuza ya Abilene Christian University mu 2005, aza no kuhiga ahakura icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’imitekerereze (Psychology) mu 2009. Yanahakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu 2011.

Muri Gashyantare 2018 nibwo Gasore Serge yahawe igihembo The 2018 Young Alumnus of the Year” na Abilene Christian University (ACU) yahoze yigamo nk’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa wize muri iyi Kaminuza.

Dr Munyakazi niwe wafunguye ku mugaragaro iki kigo

Uhereye i bumoso hari : Dr Mukabaramba, umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, Gasore Serge washinze Gasore Serge Foundation, Gasore Esperance, umugore wa Gasore Serge na Dr. Isaac Munyakazi , Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’uburezi

Nyuma yo gufungura iki kigo, abana bahiga bahaye impano Dr Munyakazi na Dr Alvera Mukabaramba

Batemberejwe ikigo cya Rwanda Children Christian School (RCCS) banasura ibikorwa bya Gasore Serge Foundation

Baneretswe ibikorwa bikorwa n’abagore bigishwa bakanafashwa kwihangirimo n’ikigo Gasore Serge Foundation

Hatangijwe isengesho

Umunyamakuru Divin Uwayo niwe wayoboye uyu muhango

Uwamahoro Innocente, umuyobozi w’ishuri Rwanda Children Christian School akaba n’umuyobozi wungirije wa GSF

Abana biga muri iki kigo basusurukije cyane abitabiriye uyu muhango wo kugitaha ku mugaragaro

Twahirwa Kelly uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Baby Style yasusurukije cyane ibi birori

Dusabimana Yvette yashimishije abantu mu mpano ye yo kuvugira inka

Imanishimwe Yvette Visi Mayor ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza yabaturage mu Karere ka

Gasore Serge yvuze ko ubu bafite abana 234 ariko ko bagiye kwiyongera kuko hatashywe ubyuma bike ku buryo mu mwaka umwe baraba bafite abana 500

Dr Munyakazi yashimye cyane Gasore Serge ibikorwa akomeje gukorera abaturage bo mu Murenge avukamo, avuga ko amwijeje inkunga yose ya Minisiteri y’Uburezi ikigo cya RCCS kizakenera

Inkuru bijyanye :

Ngutembereze mu kigo Gasore Serge Foundation cyahinduriye ubuzima abaturage b’i Ntarama [AMAFOTO]

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Marcelline

    Imana ikomeze kugenda imbere ishuri RCCS ndetse nibikorwa byose bya GSF.

    - 23/06/2019 - 12:34
Tanga Igitekerezo