Abaturage b’Umurenge wa Musha boroje Imiryango 5 y’abamugariye ku rugamba bo mu Murenge wa Muyumbu

Abaturage b’Umurenge wa Musha wo mu Karere ka Rwamagana boroje Imiryango 5 y’Umudugudu w’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu b’Umurenge wa Muyumbu.

Bamwe mu batujwe mu Mudugudu w’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, bavuze ko bashimiye ndetse banatunguwe nuko borojwe n’abaturage b’Umurenge wa Musha.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 8 Kanama 2019 nibwo abaturage b’Umurenge wa Musha bagendereye abaturage bamugariye ku rugamba batuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari k’Akinyambo mu Murenge wa Muyumbu, banoroza imiryango 5.

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Musha bavuze ko impamvu batekereje koroza aba baturage bamugariye ku rugamba bo mu Murenge wa Muyumbu ari uguha agaciro kibyo babagejejeho mu gihe babohora igihugu.

Rutayisire Vedaste Umwe muri aba bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihu worojwe n’abaturage ba Musha yavuze ko yishimye kuburyo byamutunguye.

Ati " Ni ukuri sinzi uko nabivuga. Nk’ubu nari ndi hano ntabwo narinzi ko abaturage b’Umurenge wa Musha badutekerezaho kutugabira Inka uyu munsi. Ni ukuri ni ibyishimo birarenze kandi nabo ndabashimira igikorwa bakoze".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha Muhoza Theogene yavuze ko ari igitekerezo abaturage bagize mu rwego rwo kuzirikana agaciro abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bagize kandi ngo ni igikorwa ngarukamwaka.

Yagize ati " Twashyizeho gahunda y’ubufatanye, ubufatanye buhoraho n’Umurenge wa Muyumbu ariko by’umwihariko Umudugudu w’abamugariye ku rugamba ni igikorwa abaturage b’Umurenge wa Musha biyemeje ko kizajya kiba ngarukamwaka kugeza umwe kuri umwe mu bamugariye ku rugamba batuye muri uyu Mudugudu nuwa Murehe kugirango abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bahabwe agaciro babone amata biteze imbere ".

Bahati Bonny, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu yavuze ko agiye gufatanya n’aborojwe kuzifata neza bityo ngo bizatuma nabo boroza abandi.

Ati " Twahawe Inka n’Umurenge wa Musha igisigaye natwe ni ugufatanya n’aba bazihawe kuzifata neza mu mbaraga nkeya bafite tukabafasha nk’ubuyobozi bw’Umurenge. Dufite ubutaka twabahaye ndetse tukaba twemeye ko hari n’ubundi butaka bwo kugirango bahingemo ubwatsi no gukomeza kubafasha mu buryo bwo kuzivura, urumva rero twe ni inshingano zacu kandi natwe tuzakomeza tworoze n’abandi ".

Mu butumwa yatanze Lt Col Mugema Donat, Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Rwamagana yashimiye igitekerezo abaturage b’Umurenge wa Musha bagize, anavuga ko abamugariwe ku rugamba batekerezwa.

Yagize ati " Hanze y’uyu Mudugudu abantu barabatekereza umunsi ku munsi,abanyarwanda barabatekerez,bazi icyo muricyo ,bazi icyo mwakoze no kuba muri aha ngaha barabizi ".

Aba baturage b’Umurenge wa Musha bakusanije amafaranga agera ku Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri (2.200.000 FRW) bityo bakaba boroje inka 5 ku baturage batanu bo mu Mudugudu wa Rugarama mu Murenge wa Muyumbu. Uyu Mudugudu wa Rugarama uzwi nk’Umudugudu wabamugariye ku rugamba ufite Ingo 60. Kugeza ubu Imiryango 15 niyo imaze korozwa ariko ngo ni gahunda izakomeza ikazagera ku miryango yose.

Bahati Bonny, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu

Umudugudu w’abamugariye ku rugamba bo mu Murenge wa Muyumbu

Muhoza Theogene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha 

Youssuf Ubonabagenda

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo