Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro batangiye guhabwa urukingo rwa kabiri rwa COVID-19

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro ku mugabane w’Africa batangiye guhabwa urukingo rwa kabiri rwa COVID-19. Kuri uyu wa Gatatu igikorwa cyatangiriye ku bapolisi bari mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa(MINUSCA).

Igikorwa cyatangiriye ku matsinda abiri aherutse kujya gusimbura bagenzi babo, rimwe rigizwe n’abapolisi 140 bashinzwe kurinda abayobozi bakuru ba Central Africa harimo Minisitiri w’intebe w’iki gihugu,abagize guverinoma,abayobozi mu muryango mpuzamahanga ndetse n’ibindi bikorwaremezo. Iri tsinda ryahawe urukingo hamwe n’abandi bapolisi b’u Rwanda 14 basanzwe muri iki gihugu bitegura kugaruka mu Rwanda kuko basimbuwe ndetse n’undi munyamahanga umwe.

Uru rukingo rwa kabiri rwanahawe irindi tsinda rishinzwe kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara naryo rigizwe n’abapolisi 140(FPU1), aba bose baherereye mu murwa mukuru wa Central Africa, Bangui.

Biteganyijwe ko andi matsindi abiri y’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo(UNMISS) bahabwa uru rukingo rwa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2021. Muri Werurwe uyu mwaka nibwo u Rwanda rwatangiye igikorwa cyo gukingira abantu barwo rwohereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.

Aba bapolisi nubwo bahabwa urukingo bakangurirwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cya COVID-19 kuko urukingo rutarinda ubwandu 100%. Abapolisi b’u Rwanda kandi banagira igihe cy’ubukangurambaga bwo gukangurira abaturage bo mu bihugu bacungira umutekano kumenya iki cyorezo n’uko bakirinda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo