USA yasabye abasirikare bahiritse Bashir gushyira abasivile muri Leta

Leta zunze ubumwe za Amerika , ejo kuwa kane zasabye igisirikare cya Sudani gushyira abasivile muri leta inyuma yo gukura ku butegetsi Omar al-Bashir. Amerika ivuga ko imyaka ibiri hayobora abasirikare ari myinshi.

Ijwi rya Amerika ritangaza ko Washington isaba abategetsi bagiye kuba bayoboye igihugu gushyira abasivile muri leta, nabo bakayigiramo uruhare nkuko byatangajwe n’umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bw’imigenderanire , Robert Palladino.

Palladino avuga ko abaturage ba Sudani aribo bakwiye kwihitiramwo uwabayobora ndetse n’ahazaza habo.

Leta zunze ubumwe za Amerika zari zimaze iminsi zishaka kuvugurura imibanire yazo na Sudani inyuma y’imyaka umwuka utari mwiza na Bashir wafashe ubutegetsi mu 1989, ndetse akaba yarigeze guha ubuhungiro uwahoze ayobora Al-Qaeda Osama bin Laden, ahaguma kugeza muri 1996.

Ejo kuwa kane abanyamerika bagira ingendo muri icyo gihugu baburiwe kwitwararika cyane, ndetse Amerika isaba kandi abakozi ba leta y’Amerika badakenewe cyane kuva muri icyo gihugu.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyakurikiye guhirikwa ku butegetsi kwa Perezida Omar al-Bashir, Lt Gen Omar Zain al-Abidin yavuze ko batazigera bamutanga ngo ajye kuburanishwa n’inkiko zo hanze ya Sudan.

Yavuze ko Bashir azaburanishwa n’inkiko z’imbere mu gihugu. Abasirikare bavuga ko Bashir atazigera yoherezwa hanze kuva igihugu kiyobowe na bo, gusa Lt Gen Omar Zain al-Abidin yongeyeho ko igihe ubutegetsi buzahabwa abasivile Leta izaba iriho ishobora kuzafata undi mwanzuro.

Omar Bashir yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), ashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara yaba yarakoreye mu Ntara ya Darfur, iri mu Burengerazuba bw’igihugu.

Inyeshyamba muri iyo Ntara zafashe intwaro muri 2003 zishinja Leta kuvangura abantu bayituye. Abantu ibihumbi biciwe muri iyo ntambara.

Ku wa kane tariki 11 Mata 2019, ingabo muri Sudan, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage, zatangaje ko uwari Perezida, Omar al-Bashir yahiritswe kandi ahita afungwa. Yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, nyuma yo kubugeraho akoze Coup d’Etat mu 1989.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo