USA: Umwana w’imyaka 17 yashatse kwica Papa Francis

Umwana utaruzuza imyaka y’ubukure , yahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi wo gushaka kwica Papa Francis ubwo yari yasuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2015, akabikora mu izina ya Leta ya cyisilamu, État islamique (EI).

Santos Colon w’imyaka 17, yahamwe n’iki cyaha kuri uyu wa mbere tariki 03 Mata 2017. Ashobora gufungwa imyaka 15. Mu gushaka gushyira umugambi we mu bikorwa, Santos ngo yakodesheje mudahushwa (Spiner) kugira ngo azamurasire Papa Francis ndetse yagombaga no guturitsa ibisasu muri misa yasomeye muri Philadelphie tariki 27 Nzeli 2015, nkuko urwego rw’ubutabera rwa Amerika rubitangaza.

Icyaje gupfubya umugambi wa Santos ni uko yakodesheje umwe mubatasi w’Ibiro bishinzwe iperereza (FBI) ndetse bituma afatwa mbere ho iminsi 12 kugira ngo ashyire mu bikorwa umugambi we.

Ahuriye na Leta ya cyisilamu?

Uyu mwana ukomoka muri New Jersey avuga ko yashatse gukora iki gikorwa mu rwego rwo gushyigikira Leta ya cyisilamu ndetse ngo yari yaramaze kwiyita izina rya Ahmad Shakoor.

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko ishami ry’ubutabera rya Amerika ritigeze ritangaza andi makuru yerekeye Santos, yaba ayerekeye uburyo yabaye umuyoboke wa Leta ya cyisilamu ndetse n’uburyo bahanahanaga amakuru.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo