Hanze y’U Rwanda

US: Abapolisi batatu bahagaritswe nyuma ya video bahondagura uwo bafashe

Polisi ya leta ya Arkansas muri Amerika yatangiye iperereza ku bapolisi batatu babonetse muri video bakubita umugabo mu gihe cyo kumuta muri yombi.

Umwe muri aba bapolisi aboneka akubita ibipfunsi mu mutwe uyu mugabo akanahonda umutwe we hasi.

Polisi ivuga ko uyu mugabo yaregwaga gutera ubwoba abari mu iguriro ku cyumweru mu gitondo.

Aba bapolisi batatu bose babaye bashyizwe mu kiruhuko mu gihe hari gukorwa iperereza ku myitwarire yabo.

Polisi ivuga ko ubwo bari bagiye gufata uyu mugabo w’imyaka 27 witwa Randall Worcester, yasunitse umwe muri bo akamukubita hasi ndetse akamukubita ibipfunsi mu mutwe, bigatera kumufata mu buryo bwafashwe ariya mashusho.

Randall, wahise ajyanwa ku bitaro, araregwa gutera ubwoba gukomeye, kurwanya abaje kumufata, no gusagarira abashinzwe umutekano, nk’uko polisi ibivuga.

Amashusho yo kumufata agaragaza umwe mu bapolisi amukubita ibipfunsi, undi amukubita amavi kenshi mu mugongo. Uwa gatatu we yari amutsikamiye hasi.

Randall agerageza guhisha umutwe we akoresheje amaboko, ndetse akagerageza kwibirindura ngo yirengere.

Aba bapolisi byavuzwe ko ari Zack King, Levi White na Thell Riddle, aya mashusho bafashwe yarebwe inshuro zibarirwa muri za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga.

Umugore wafashe aya mashusho ntabwo agaragara ariko yumvikana avuga ngo: “Mwimukubita! Akeneye umuti we!”

Umwe muri aba bapolisi asubiza uyu mugore amubwira nabi, undi akamutegeka kujya mu modoka ye.

Umwe mu bashyize aya mashusho kuri internet yavuze ko mushiki we ari we wabonye ibi mu mujyi muto wa Mulberry.

Jimmy Demante, umupolisi mukuru muri ako gace, yavuze ko ibyabaye polisi ya leta ya Arkansas irimo kubikoraho iperereza ifatanyije na FBI.

Kuwa mbere, Jimmy yabwiye abanyamakuru ati: “Imyifatire iboneka muri ariya mashusho ntabwo ari iy’abapolisi ba hano cyangwa abandi bo muri aka gace.

“Turamagana urugomo rwose ku musivile uwo ari we wese cyangwa umuntu wese ufashwe n’umupolisi.”

Guverineri wa leta ya Arkansas, Asa Hutchinson, ku cyumweru nijoro yanditse kuri Twitter ko “ibi byabaye mu gace ka Crawford bizakorwaho iperereza hashingiwe ku bimenyetso by’amashusho n’ubusabe bw’umushinjacyaha.”

BBC

Ahmed tawfek

Glimpse I had had of the Martians emerging from their planet, a kind glimpse I had had of the Martians emerging from the cylinder

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo