Umwavoka yakoze imibonano mpuzabitsina ari mu rubanza kuri videwo

Umwavoka Héctor Cipriano Paredes yatangaje abantu benshi mu gihugu cya Peru no ku isi yose, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore umwe igihe yari mu rubanza hakoreshejwe videwo ku mbuga mpuzabantu.

Paredes yatangiye akura imyenda hanyuma uwo mugore na we akurikiraho bahita batangira gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe urubanza rwari rugikomeje. Videwo yabo yakwirakwiye ku rubuga ngurukanabumenyi rwa Twitter.

Abacamanza babikurikiranye uko byagendaga byose, cyo kimwe n’abavoka n’abandi abarimo bakurikirana urwo rubanza bose.

Paredes yaburaniraga uregwa icyaha mu rubanza rwahuzaga agatsiko k’abagizi ba nabi gatinyitse cyane muri icyo gihugu.

Umucamanza John Chachua Torres waburanishaga urwo rubanza, yahise aruhagarika ubwo nyine, ahita anavuga ko umwavoka Paredes asuzuguye urukiko.

Nyuma y’aho umucamanza Torres asangiye hakoreshejwe kamera ya Paredes, yahise ategeka ko uwo mwavoka akorwaho amatohoza, ndetse agahagarikwa muri urwo rubanza.

Torres yagize ati “Tubonye ibintu by’ubushizi bw’isoni byerekanwa biba imbonankubone hano, ndifuza ko akorwaho iperereza byihuse."

Nyuma yo guhagarika urwo rubanza, umucamanza Torres yongeyeho ko, mu nyandiko, ko kuva ubu, umwavoka Paredes azwi nk’umuntu yaburabije akanakoza isoni, abavoka bagenzi we, hamwe n’urwego rw’ubutabera muri rusange.

Kugeza ubu, Paredes nta busobanuro aratanga kuri iyo migirire.

Muri Nzeri, umudepite umwe wo muri Argentine yeguye nyuma yo kugaragara asomagura amabere y’umugore mu gihe inteko nshingamategeko yari iteranye ku buryo bwa videwo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo