Umwami w’Abazulu Goodwill Zwelithini yatanze

Goodwill Zwelithini, Umwami w’Ubwoko bw’Abazulu bo muri Afurika y’Epfo yatanze afite imyaka 72 nyuma y’ibyumweru yari amaze mu bitaro yivuza indwara ya diyabete.

Uyu mwami yari azwiho ubutware muri za miliyoni z’abaturage bo mu bwoko bw’Abazulu bumwe mu bukomeye cyane muri Afurika y’Epfo nubwo nta bubasha cyangwa ubuyobozi yari afite bwemewe muri leta ya Afurika y’Epfo.

Iby’itanga rye byatangajwe n’abo mu ngoro ye mu itangazo rigira riti “N’akababaro kenshi, ndamenyesha igihugu ko Nyagasani Umwami Goodwill Zwelithini …Umwami w’igihugu cya Zulu yatanze.”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’igikomangoma Mangosuthu Buthelezi, umunyapolitiki w’igikomerezwa wacyuye.

Uyu mwami Zwelithini yari yajyanywe mu bitaro mu kwezi gushize nyuma y’aho ikigero cy’isukari mu maraso ye kizamutse bikabije.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Mu kababaro kenshi, ubwo yari akiri mu bitaro, ubuzima bw’umwami bwakomeje kujya ahabi hanyuma mu buryo butunguranye aza gushiramo umwuka mu masaha y’urukerera.”

Itangazo rikomeza riti "Mu izina ry’umuryango w’ibwami, turashimira igihugu ku bw’amasengesho mukomeje kutwariraho ndetse n’ingabo mukomeje kudutera mu bitugu muri ibi bihe bikomeye cyane."

Umwami Goodwill Zwelithini yavukiye ahitwa Nongoma, umujyi muto wo mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Intara ya Kwa-Zulu Natal, yima ingoma mu mwaka wa 1971 mu bihe by’ivanguraruhu bya ‘apartheid’ afite imyaka 23 y’amavuko , imyaka itatu nyuma y’urupfu rwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo