Ukraine - Russia: Uko ibitero mu by’ukuri byifashe

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yemeje amakuru y’uko Uburusiya bwatangiye kurasa za misile ku gihugu cye, nk’uko ibiro ntaramakuru Rueters bibivuga.

Yavuze ko Uburusiya bwatangiye kurasa misile ku bikorwaremezo bya Ukraine no ku mipaka.

Hari ubwoba ko ibi bitero byatangiye bishobora kuvamo intambara ikomeye y’ibihugu binini kandi bitunze intwaro kirimbuzi.

Perezida Vladmir Putin yatangaje ibitero bya girikare muri Ukraine saa 5h55 z’igitondo i Moscow - hashize iminota micye muri Ukraine hahise hatangira kurawa za misile.

Mu murwa mukuru Kyiv, ibyuma biburira intabaza byahise bitangira kuvuza iya bahanda, amafoto y’imodoka nyinshi z’abantu bari guhunga uyu mujyi ahita aboneka ku muhanda mugari.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagaragaje ko bagize ubwoba bukomeye, bamwe bavuga ko bagiye kwihisha bombe z’Uburusiya.

Televiziyo zerekanye abantu bari gusengera ku mihanda bari mu matsinda.

James Waterhouse umunyamakuru wa BBC uri mu murwa mukuru Kyiv yavuze ko muri iki gitondo bumvise guturika guhambaye, kandi abategetsi bemeje ko hari misile zaharashwe, ndetse hari ingabo z’Uburusiya ziri kugana ku mujyi wa Odessa mu majyepfo y’iki gihugu.

Ibinyamakuru by’imbere muri Ukraine bisubiramo Minisiteri y’ubutegetsi ivuga ko hari misile zarashwe ku biro bya gisirikare bishinzwe gukoresha za misile hamwe no ku biro bikuru by’ingabo i Kyiv.

Waterhouse avuga ko abategetsi muri Ukraine babona ko ibi ari ibitero binini.

Mu itangazo, igisirikare cya Ukraine cyavuze ko ingabo z’Uburusiya zatangije "kurasa ibisasu gukomeye" ku ngabo zabo ziri mu burasirazuba bw’igihugu.

Iri tangazo rivuga ko misile z’Uburusiya zarashwe no ku kibuga cy’indege cya Boryspil mu murwa mukuru Kyiv no ku bindi bibuga by’indege. Ariko rihakana ko abasirikare b’Uburusiya bageze mu mujyi wa Odessa mu majyepfo.

Iri tangazo rivuga ko ingabo zirwanira mu kirere za Ukraine ziri gusubiza ibitero by’Uburusiya.

Belarus nayo yinjiye mu gitero

Amakuru menshi asubiramo abategetsi ba Ukraine aravuga ko ingabo zo muri Belarus zirimo kwiyunga ku gitero cy’Uburusiya.

Ibyo bivuze ko ibitero kuri Ukraine ubu biri no guturuka mu majyaruguru y’iki gihugu.

Belarus, iri ku mupaka w’amajyaruguru ya Ukraine, ni inshuti y’igihe kirekire y’Uburusiya, ingabo z’ibi bihugu zimaze igihe mu myitozo ya gisirikare zihuriweho.

Ibitero bivuye mu majyeruguru byiyongereye ku biturutse iburasirazuba, ndetse n’ingabo z’Uburusiya ziri kuzamuka zigana ku mujyi wa Odessa uri mu majyepfo, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yahakanye ko bari kurasa imijyi ya Ukraine - ivuga ko bari kwibasira ibikorwaremezo bya gisirikare, ibirindiro n’ibigo by’ingabo zirwanira mu kirere bifite "intwaro zikomeye", nk’uko ibiro ntaramakuru bya leta RIA bisubiramo iyo minisiteri.

Ibihugu bya G7 biraterana

Perezida Joe Biden yavuze ko yavuganye na mugenzi we Zelensky wa Ukraine akamubwira ibyo ari gukora "asaba isi kwamagana ibi".

Mu itangazo, Biden yavuze ko Zelensky "yansabye gusaba abategetsi b’isi kwamagana ubushotoranyi bukabije bwa Perezida Putin, no kwifatanya n’abaturage ba Ukraine".

Biden yavuze no kuwa kane aza guhura n’abategetsi b’ibihugu bya G7, kandi n’inshuti za Amerika "ziza gushyiraho ibihano bikarishye ku Burusiya".

Ati: "Turakomeza gushyigikira no gufasha Ukraine n’abaturage ba Ukraine."

"Nararanye imyenda" - Umunyamakuru i Donesk
Umunyamakuru Sarah Rainsford wa BBC mu mujyi wa Kramatrosk mu gace ka Donetsk avuga ko saa kumi n’imwe z’igitondo yakanguwe n’ikintu cyaturitse bikomeye.

Ati: "N’ubundi nasaga n’udasinziriye, nararanye imyenda, nyuma y’uko Perezida Zelensky yaraye asabye yinginga abaturage ba Ukraine guhagarika iyi ntambara".

Byasaga nk’aho ari igikorwa, kidatanga ikizere, cyo kwinginga bwanyuma.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo