Ukraine: Abasirikare ba US bambariye urugamba

Abasirikare 8,500 b’Amerika bambariye urugamba, baryamiye amajanja biteguye koherezwa aho rukomeye igihe icyo ari cyo cyose, muri iki gihe ubushyamirane kuri Ukraine burimo kwiyongera, nkuko bivugwa n’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, Pentagon.

Uburusiya bukomeje guhakana buvuga ko budateganya kugaba igitero cya gisirikare muri Ukraine, nubwo bwakoranyirije abasirikare 100,000 hafi yayo.

Ku wa mbere, Perezida w’Amerika Joe Biden yagiranye inama kuri videwo n’inshuti z’Amerika z’ibihugu by’i Burayi, mu gihe ibihugu by’i Burayi n’Amerika bifite intego yo kugera kuri gahunda bihuriyeho mu gihe Uburusiya bwaba bushotoranye.

Pentagon yavuze ko nta cyemezo cyari cyafatwa niba abo basirikare bakoherezwa.

Bakoherezwa gusa mu gihe umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) waba ufashe icyemezo cyo gukoresha abasirikare bo gutabara aho rukomeye, "cyangwa habayeho ibindi bintu" ku bijyanye n’imyiteguro y’ingabo z’Uburusiya, nkuko byavuzwe n’ushinzwe gutangaza amakuru ya Pentagon John Kirby.

Yongeyeho ko nta gahunda ihari yo kohereza ingabo muri Ukraine ubwayo.

Ibihugu bimwe by’ibinyamuryango bya OTAN, birimo Denmark, Espagne, Ubufaransa n’Ubuholandi, byamaze gutangira gahunda cyangwa birimo kwiga ku kohereza indege z’intambara n’amato (ubwato) y’intambara mu Burayi bw’uburasirazuba mu rwego rwo kongera ubwirinzi muri aka karere.

Mu mpera y’icyumweru gishize, Amerika yagejeje muri Ukraine toni 90 z’"imfashanyo yica" irimo nk’intwaro n’amasasu igenewe "abirinzi bari ku murongo w’imbere".

Muri iyo nama yo kuri videwo yo ku wa mbere ya Perezida Biden, harimo kandi na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, umutegetsi mukuru w’Ubudage Olaf Scholz, Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani Mario Draghi, Perezida wa Pologne (Poland) Andrzej Duda n’umukuru wa OTAN Jens Stoltenberg.

Abategetsi b’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) Ursula von der Leyen na Charles Michel, na bo bitabiriye iyo nama.

Nyuma yayo, Bwana Biden yagize ati: "Nagize inama nziza cyane - twumvikanye n’abategetsi bose b’i Burayi".

Umukuru wa OTAN yatangaje kuri Twitter ko bemeranyijwe ko "ubundi bushotoranyi ubwo ari bwo bwose bw’Uburusiya kuri Ukraine buzahura n’ingaruka zikaze cyane".

Umuvugizi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza - bizwi nka Downing Street - yavuze ko aba bategetsi "bemeranyijwe ku kamaro k’ubumwe bw’amahanga imbere y’ubushotoranyi bukomeje kwiyongera bw’Uburusiya".

Mu gihe igitero cy’Uburusiya kuri Ukraine cyaba kibaye, aba bategetsi bemeranyijwe ko "inshuti [abishyize hamwe] zigomba kwihimura byihuse harimo no gufata ibihano bitari byarigeze bibaho mbere".

Mbere yaho ku wa mbere, Bwana Johnson yaburiye ko amakuru "mabi" y’ubutasi avuga ko Uburusiya burimo guteganya kugaba igitero cyihuse ku murwa mukuru Kyiv wa Ukraine.

Yagize ati: "Amakuru y’ubutasi asobanura neza ko hari amatsinda 60 y’Uburusiya y’imirwano ari ku mipaka ya Ukraine, umuntu wese ashobora kubona ko hari gahunda y’intambara yihuse ishobora gufata Kyiv".

"Tugomba kubwira mu buryo busobanutse neza [ibiro bya Perezida] Kremlin, Uburusiya, ko iyo yaba ari intambwe bahuriramo n’akaga".

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byavuze ko OTAN iteje inkeke ku mutekano w’Uburusiya, ndetse birimo gusaba ibyemezo byo mu rwego rw’amategeko byuko uyu muryango utazarushaho kwagukira mu burasirazuba, harimo no mu gihugu bihana imbibi cya Ukraine. Ariko Amerika yavuze ko ikibazo kirimo kurebwaho ubu ari ubushotoranyi bw’Uburusiya, ko atari ukwaguka kwa OTAN.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo