Ubutaliyani: 39 nibo bamaze guhitanwa n’isenyuka ry’umuhanda wo mu kirere

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kanama 2018 Minisiteri ishinzwe ubwikorezi mu Butaliyani yatangaje ko abamaze guhitanwa n’umuhanda wo mu kirere wasenyutse ari 39.

Iki gice cy’umuhanda cyasenyutse ahagana saa sita z’amanywa zo ku wa kabiri tariki 14 Kanama 2018 mu gace ka Gênes mu Butaliyani. Igice cy’umuhanda mugari kiri mu kirere cyarahirimye imodoka nyinshi zirahanuka.

VOA dukesha iyi nkuru itangaza ko abantu benshi bagize agahinda ubwo hatangazwaga ko bishoboka ko uwo muhanda wubatswe nabi.

Uyu muhanda witwa Morandi Bridge wubatswe muri 1960. Wahuzaga igice cy’Amajyaruguru ashyira i Burengerazuba y’Ubutaliyani ugana mu Bufaransa uciye ku mugezi wa Polcevera.

Matteo Salvini, umuyobozi wungirije Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani avuga ko abana 3 bari mu bapfuye kandi ngo hari abandi bantu batari bake batazwi irengero ryabo.

Izindi mpungenge ngo ni uko n’ibindi bice by’uwo muhanda bishobora gusenyuka. Ibi nibyo byatumye abategetsi bo mu Butaliyani bimura abantu 630 baba hafi y’aho wubatse.

Abayobozi b’Ubutaliyani batangaza ko abapfuye bose bari mu modoka zari kuri uwo muhanda igihe wasenyukaga. Ngo nta muntu wari hafi yaho wigeze upfa.

Danilo Toninelli , ukuriye Minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu mu Butaliyani yashyize ikosa kuri Sosiyeti Autostrade Per l’ Italia yari ishinzwe imirimo yo kubaka uwo muhanda. Yaboneyeho gutangaza ko Leta igiye gutangira amasuzuma ku mihanda yose aca mu misozi mu gihugu hose.

Muri aka gace ka Gênes k’imisozi yegerye inyanja imihanda myinshi iriho bene ibi bice byo mu kirere bihuza imisozi cynagwa se imihanda ica mu misozi (tunnels) kugira ngo ubwikorezi bushoboke.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo