Ubuhamya bw’abarokotse kugurishwa nk’abacakara muri Libye

Abimukira bo muri Cameroun babashije gukurwa muri Libye aho bendaga kugurishwa nk’abacakara batanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba banyuzemo mbere yo kugarurwa mu gihugu cyabo.

Abagera kuri 250 bo muri Cameroun nibo basubijwe mu gihugu cyabo mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu. Bose bari bizeye kwambuka inyanja bakajya gushaka imibereho mu bihugu by’i burayi ariko bikarangira bitabagendekeye neza kuko abenshi bisanga bari ku isoko bagurishwa nk’abacakara.

Ubuhamya bw’ababashije kurokoka ubwo bucakara buteye agahinda cyane. Benshi bahamya ko bari bafungiwe ahantu babayeho nabi cyane.

Umwe muribo witwa Maxime Ndong yagiza ati " Muri Libye ni ikuzimu neza neza. Sinanagira inama n’ umwanzi wanjye wa mbere kuhajya. Abanya- Libye nta gaciro baha abirabura. Badufata nk’inyamaswa. Bafata ku ngufu abagore. Aho twabaga ntitwaryaga neza. Ntamazi yahabaga, twakarabaga inshuro nke cyane.

Hariya haracyari ubucuruzi bw’abacakara. Haba hari abantu bakeneye abacakara nkuko byahoze mu myaka yo hambere y’ubucuruzi bw’abacakara. Baraza bakabagura."

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP dukesha iyi nkuru bitangaza ko ubwo Maxime Ndong yatangaga ubu buhamya yari akigaragaza ihahamuka ry’ibyamubayeho. Yunzemo ati " Iyo mushatse kwanga ibibakorerwa babarasamo amasasu. Hari abapfa."

Maxime Ndong avuga ko yamaze amezi 8 abana muri Libye n’umugore we ariko ubu ngo nta makuru ye azi kuva mu mezi 3 ashize. Ati “ Sinzi niba akiri muzima cyangwa se yarapfuye.” Ubwo baherukana ngo umugore we yari atwite.

Uwo izina rye ryahinduwe bakamwita Raïssa uri mu myaka 20 na we yatangaje agahomamunwa k’ibyamubayeho ari muri Libye mu gihe cy’imyaka 2 yamazeyo.

Ati " Narahohotewe ndetse mfatwa ku ngufu. Nashakaga kujya mu Butaiyani ariko byarangiye nguye muri umwe mu mitego mibi cyane. Muri Libye, baducuruzaga nk’imboga, badufataga ku ngufu nk’indaya zo ku muhanda.

Narakubiswe, mfatwa ku ngufu inshuro nyinshi. Barambwiye bati kugira ngo tukurekure , dukeneye amafaranga. Hamagara umuryango wawe. Ubwo musaza wanjye yumvaga amarira yanjye, byabaye ngombwa ko agurisha moto ye aboherereza ama CFA 500.000 (ama Euro 760)."

Roger Charles Evina ushinzwe umushinga wo gucyura abo bimukira yatangaje ko abo 250 bacyuwe muri Cameroun ari igice kimwe cy’abandi 850 bagomba gusubizwa mu gihugu cyabo. Roger atangaza ko abagera kuri 1700 bakomoka muri Cameroun bari kubaho mu buzima buteye ubwoba muri Libye.

Inkuru iheruka gukorwa na CNN yagaragazaga uko abimukira bagurishwa muri Libye. Ni inkuru yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2017, Emmanuel Macron , Perezida w’Ubufaransa yatangaje ko ibiri gukorerwa abimukira muri Libye ari icyaha gikorerwa inyokomuntu. Macron yabivuze nyuma yo kugirana ibiganiro na Alpha Conde, Perezida wa Guinée. Macron yakomeje avuga ko bagomba gukora uko bashoboye bagakuraho udutsiko turi inyuma y’iryo gurishwa ry’abirabura bagurishwa nk’abacakara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) bari mu biganiro biganisha ku kwakira abimukira bagera ku bihumbi 30, nk’igice kimwe cy’ibihumbi biri muri Libya, igihugu bari guhuriramo n’akaga ko gucuruzwa nk’abacakara.

Ni abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika baba bafite indoto zo kujya i Burayi baciye mu nyanja ya Méditerranée, ahantu baba bizeye ubuzima buruta ubw’iwabo, ariko abenshi ntibahirwe n’urugendo.

U Rwanda ngo ntirwiteguye gufata abimukira 400 000 bose bari muri Libya, ariko ngo ruzatanga umusanzu ushoboka.

Mu biganiro bimaze kugerwaho, u Rwanda na Komisiyo ya AU bemeranyije ku kwakira abimukira 30 000, nubwo umubare ushobora guhinduka bitewe n’izindi ngingo zizarebwaho mu gihe kiri imbere.

Nyuma y’imyaka 6, Mouammar Kadhafi apfuye, Libye yabaye irembo abimukira banyuramo bagiye ku mugabane w’i Burayi.Abimukira buririra ku bibazo bya politiki biri muri iki gihugu, bagapanga ingendo zabo ziberekeza ku mugabane w’i Burayi, akenshi banyuze mu Burengerazuba bwa Libye berekeza mu gihugu cy’Ubutaliyani buri muri Km 300. Abenshi bisanga baguye mu duco twitwaje intwaro tubafata bugwate ari naho bagurishwa nk’abacakara.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo