Ubudahangarwa bugiye gukura Grace Mugabe mu mazi abira nyuma yo gukomeretsa umunyamideli

Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe, Perezida wa Zimbabwe ashobora kwemererwa gusohoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo adakurikiranyweho icyaha cyo gukubita akanakomeretsa umunyamideli Gabriella Engels akoresheje urutsinga rw’amashanyarazi.

Umwe mu bashinzwe umutekano mu gihugu cya Afurika y’Epfo utashatse gutangazwa amazina ye, yatangarije The Guardian dukesha iyi nkuru ko Leta ya Afurika y’Epfo yemereye Grace Mugabe ubudahangarwa bwa ‘Diplomacy’(diplomatic immunity) bwatuma ava muri Afurika y’Epfo agasubira muri Zimbabwe adakurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa Gabriella Engels w’imyaka 20 yashinjaga kumurarurira abana b’abahungu , Robert na Chatunga yabyaranye na Perezida Mugabe.

Polisi y’igihugu cya Afurika y’Epfo yari yatanze amatangazo ku mipaka , bamenyesha ko Grace Mugabe atagomba gusohoka muri icyo gihugu ataryojwe icyo cyaha ashinjwa. Nubwo Polisi ya Afurika y’Epfo itari izi neza aho Grace Mugabe aherereye, ariko yemezaga ko akiri muri icyo gihugu.

Uwatanze amakuru y’uko Grace Mugabe yahawe ubudahangarwa, yanatangaje ko ku wa kabiri w’icyi cyumweru, atigeze yitaba urukiko nkuko byari biteganyijwe kuko ngo yari afite impungenge y’uko yasagarirwa.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017, umwe mu bayobozi bakuru bo muri Afurika y’Epfo yari yatangaje ko bidashoboka ko Grace Mugabe yafungwa kuko ngo byari kwangiza imibanire ya ‘Diplomacy’ n’igihugu cya Zimbabwe.
Nyina wa Gabriella Engels washyize hanze amafoto agaragaza ibikomere umukobwa we yatewe na Grace Mugabe, yatangaje ko baramutse bamuretse akagenda, ngo byaba biteye agahinda cyane.

Ku cyumweru tariki 13 Kanama 2017 nibwo ngo Grace Mugabe aherekejwe n’abarinzi be, yasanze mu cyumba Gabriella Engels atangira kumukubitisha urutsinga rw’amashanyarazi, amukomeretsa ahantu hanyuranye harimo n’igikomere gikomeye cyari mu gahanga.

Icyo gihe Gabriella Engels yari yatangaje ko Grace Mugabe amukubita, abahungu be yamuzizaga ngo bari mu kindi cyumba gikurikiyeho.

Grace Mugabe urushwa imyaka 41 n’umugabo we , basanzwe bafitanye abahungu 2 n’umukobwa umwe. Grace Mugabe w’imyaka 52 ni umwe mubahabwa amahirwe yo gusimbura umugabo we ku buyobozi bwa Zimbabwe.

Kugeza ubu Robert Mugabe w’imyaka 93 ntaratangaza uzamusimbura. Mu minsi ishize yatangaje ko agikomeye kandi agomba gukomeza kuyobora Zimbabwe kuzageza agize imyaka 100. Ishyaka rye ryamaze kumutanga nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri 2018.

Inkuru bijyanye:

Umugore wa Mugabe arashinjwa gukomeretsa umukobwa muri Afurika y’Epfo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo