Tchisekedi yababariye ‘abishe’ Laurent- Desiré Kabila

Perezida Felix Tshisekedi yahaye imbabazi abantu bose bahamijwe uruhare mu rupfu rwa Laurent- Desiré Kabila wayoboye Repubulika ya Demukarasi ya Kongo guhera mu 1997 kugeza mu 2001 ubwo yapfaga arashwe. Uyu yari se wa Joseph Kabila Tshisekedi yasimbuye ku butegetsi.

Abahawe imbabazi barimo Koloneli Eddy Kapend na bagenzi be 28 bashinjwe uruhare mu rupfu rwa Laurent- Desiré Kabila nkuko itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezidansi y’icyo gihugu ku ya 31 ukuboza 2020 ribivuga.

Nkuko Umuyobozi wungirije ushinzwe Itangazamakuru muri Biro bya Perezida Tshisekedi yabivuze, “izi mbabazi ntizatanzwe mu nyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa agatsiko ako ari ko kose k’abant” ahubwo ko zigenewe “uwo ari we wese wujuje ibisabwa ngo azihabwe.”

Muzehe Laurent Desiré Kabila yapfuye arashwe tariki 16, Mutarama, 2001.
Ku ikubitiro abantu 39 nibo bafashwe bakurikiranwaho uruhare mu iraswa n’iyicwa rya Muzehe Kabila, muri bo 11 baguye muri gereza hasigara 28.

Abazwi cyane mu bafunzwe bamaze kwemezwa icyaha n’inkiko ni Koloneli Eddy Kapend wahoze ari Umugaba mukuru w’ingabo za RdC, uwahoze ari umujyanama wihariye mu by’umutekano witwa Nono Lutula na Georges Leta wahoze ashinzwe urwego rw’iperereza muri icyo gihugu n’abandi.

Ni mu gihe inkiko zari zarabakatiye gufungwa burundu ariko Col Kapend na bagenzi be bahakana uruhare urwo arirwo rwose mu rupfu rwa Muzehe Kabila wapfuye agahita asimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila wayoboye Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

Igikorwa cya Perezida Tshisekedi cyafashwe na bamwe nk’uburyo bwo kwigaranzura uyu Joseph Kabila bivugwa ko ‘yamufashije kwiba amajwi no gutsinda Martin Fayulu ‘wari watsinze mu by’ukuri.”

Mu byo aba bombi barasezeranye harimo no kutazababarira abashinjwe uruhare bakanaruhamywa n’inkiko mu kwica Laurent- Desiré Kabila.

Ibi kandi bije bikurikira “ikindi gitego cya politiki Tshisekedi aherutse gutsinda Joseph Kabila’’ ubwo yikizaga Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC w’umwambari wa Kabila, hakaba ubu hibazwa aho azagarukira mu kwereka Kabila ko kuba “igikoresho cye” yabyibagirwa.

Ni nyuma kandi y’aho Perezida Tshisekedi ahagarikiye ubufatanye bw’amahuriro akuriwe n’amashyaka yabo [irye n’irya Kabila], no gushaka abandi bafatanya gushyiraho guverinoma nshya.

Hari n’abavuga ko Tshisekedi yakinnye ikarita ye neza arekura aba bagabo ari bafungiwe muri gereza nkuru ya Makala iri i Kinshasa kuko imiryango ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu irimo nk’uwitwa Bill Clinton Foundation For Peace yari imaze imyaka myinshi ivuga ko ziriya mfungwa zifunzwe mu buryo butubahiriza uburenganzira bwa muntu, igasaba ko barekurwa.

Ibi rero bifatwa na bamwe nk’aho ari amayeri yo gushimisha abo mu bihugu by’ibihangange “bishobora kumuba hafi mu ntambara y’ubutita asa n’aho arimo arwana na Kabila nyamara wari usa n’aho amubereye se wa batisimu muri politiki.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo