Tanzania: Inkari z’abagore batwite ni imari ishyushye

Inkari z’abagore batwite ubu ni imari ishyushye nyuma y’aho ikompanyi imwe y’ubucuruzi yitwa Polai (Tz) CO LTD yiyemeje kujya izigura ngo kuko izi ari umuti ukomeye w’indwara zifata abantu.

Ubucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru Mwananchi mu gihe cy’iminsi 14 bwasanze ko gukusanya inkari bikorwa mu ibanga rikomeye n’abagore bo mu Mujyi wa Dar es Salaam. Ngo abakozi b’iriya kompanyi basanga abagore batwite mu ngo zabo bakabingingira kubagurisha inkari zabo.

Iyo bamaze kubona izi nkari bazishyira mu bikombe bakazerekeza mu nyubakwa iherereye mu gace ka Mferenji mu Karere ka Manzese mbere yo kujyanwa ku mushoramari w’umunyamahanga bivugwa ko ari nyir’iyi kompanyi. [Ibintu bigeze iwa Ndabaga.]

Inkari z’umugore utwite ni umuti?

Nta nkuru nyinshi ziri kuri murandasi wabona zivuga ku kavuro k’inkari z’umugore utwite mu buvuzi bw’indwara iyo ari yo yose.

Icyakora hari izivuga ko ngo mu bihe by’intambara zo hambere, inkari z’abagore batwite zakusanywaga ngo zigakoreshwa hakorwa umuti wa Aspirin ukoreshwa mu buvuzi mu kugabanya uburibwe bidasabye ko uwuhawe abanza gusinzira cyangwa ngo abe asa n’uwataye ubwenge. Aha ngo hari i Quebec muri Canada.

Hari amakuru avuguruza ibi ariko kuko ngo ubundi aspirin ikorwa mu bivuvu n’amababi y’ibiti byo mu bwoko bwa Salix byo mu muryango wa Salicaceae bikomoka mu gice cy’Amajyaruguru y’isi.

Urubuga LIVESCIENCE rutangaza ko mu mwaka wa 2013 hari abaturage bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishyuraga hagati y’amadolari 300 na 565 ngo baterwe mu nshinge inkari z’abagore batwite mu gihe cy’ibyumweru bitandatu mu rwego rwo kugabanya ibiro.

Icyakora ngo bene izi nkari zikwiye kwitonderwa cyane. Bivugwa ko ari zo zishe Mario Lanza icyamamare muri sinema wamamaye mu myaka ya za 1950. Lanza uyu wapfuye afite imyaka 38 ngo yari kuri gahunda y’imirire (regime) mu myaka ibiri ya nyuma y’ubuzima bwe.

Ngo yaba yarishwe na thyrotoxicosis, uburwayi butera umutima gutera nabi bukaba buterwa n’umusemburo uba mu nkari z’abagore batwite.

Uyu musemburo uzwi nka ‘human chorionic gonadotropin (hCG) ni umusemburo inzobere zivuga ko ugabanya ibilo nkuko Televiziyo ya WCVB y’i Boston yabitangaje.

Uyu musemburo ukorwa na ‘placenta’ izwi nk’ingobyi icamo umwuka n’ibindi bitunga umwana iyo nyina amutwite.

Ngo mu muntu udatwite, uyu musemburo utera ubwonko gutekereza ko nyirabwo atwite maze ukihutisha kurushaho ibikorwa bikorerwa mu mubiri byose (metabolism) nk’igogorwa ry’ibiryo, kubira ibyuya n’ibindi.

Uyu musemburo uba muri izi nkari ni wo utuma iyo umugore cyangwa umukobwa akoresheje agakoresho kazwi nka ‘pregnancy rapid test tool’ amenya ko atwite cyangwa adatwite nkuko University of Maryland Medical Center ibivuga. Utu dukoresho ni twinshi cyane muri za ‘pharmacies’ z’ino aha.

Gukoresha inkari z’abagore batwite nk’umuti wo kugabanya ibilo ngo birakora rwose nkuko uwitwa Sharylon Paloni w’i Boston yabibwiye WCVB kuko yazikoresheje ubwo yari kuri gahunda yo kugabanya ibilo zikamufasha gutakaza ibilo 14 mu mezi abiri.

Icyakora abemeragato bavuga ko kuba umuntu yakwiyemeza kugabanya ‘calories’ [ingufu umubiri ukura mu byo turya] 50 ari byo bituma atakaza ibilo, ko atari urya musemburo.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Ibiribwa n’Imiti cyemera ko umusemburo wa hCG wakoreshwa mu buvuzi nko mu gufata ibipimo byemeza ko nyirarunaka atwite ariko bitari mu kugabanya ibilo n’umubyibuho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo