Tanzania:Hasubitswe itangazwa ry’urutonde rw’abatinganyi

Nyuma y’uko mu minsi ishize Minisitiri w’ubuzima wungirije mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko agiye gushyira hanze urutonde rw’amazina y’abatinganyi bacuruza umubiri wabo, kuri ubu Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yasubitse iki gikorwa.

Hamisi Kigwangalla , Minisitiri w’Ubuzima wungirije muri Tanzaniya yavuze ko gutangaza uru rutonde kwagereranywa no ‘gukura sekibi mu icupa’.

Hamisi Kigwangalla yasubitse ikiganiro n’abanyamakuru cyagombaga kuba kuri uyu wa mbere cyari gutangarizwamo urutonde rw’abatinganyi bicuruza nkuko ikinyamakuru Daily Nation cyabitangaje.

Twahagaritse ikiganiro n’abanyamakuru. Ntabwo tugitangaje urutonde rw’abatinganyi bicuruza ku mugaragaro kubera impamvu za tekiniki” Ubu nibwo butumwa Hamisi Kigwangalla yatangaje abinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Yunzemo ati “ Kubera impamvu ziri ‘strategic’, twahisemo kutangiza ibimenyetso, tuzita kuri iki kibazo mu bundi buryo, tuzakomeza kubamenyesha intambwe kuyindi y’uko bizakomeza gukorwa.” Aha ninaho yongeyeho ko gutangaza aya mazina kwaba ari ugukura sekibi mu icupa.

Ubutinganyi ni icyaha gihanwa n’amategeko muri Tanzaniya ndetse hanateganywa ibihano biremereye kubabukora ariko mu minsi ya vuba nibwo Leta yatangije igikorwa cyo kubukumira ishyizemo imbaraga.

Muri Nyakanga 2016, komiseri y’umujyiwa wa Dar es Salaam yari yatangije umukwabu wo gufata no gufunga abatinganyi babakuye mu tubari no mu tubyiniro two muri uwo mujyi. Ni muri uko kwezi kandi abayobozi bo muri Tanzaniya babujije itumizwa mu mahanga ry’amavuta yifashishwa mu kubobeza igitsina (lubrifiants sexuels). Ni itegeko ryari ryatanzwe na Minisitiri w’ubuzima muri Tanzaniya, Ummy Mwalimu. Icyo gihe yavugaga ko ari kimwe mu byafashaga abatinganyi, bigatuma Sida irushaho gukwirakwira.

Tariki 16 Gashyantare 2017 nibwo Leta yatangaje ifungwa ry’ibigo nderabuzima bigera kuri mirongo ine byigenga byari byarashyiriweho kurwanya Sida. Leta ya Tanzaniya yavugaga ko byita bikanavura abatinganyi.

Ubutinganyi ntibwemewe mu bihugu 38 muri 54 bigize umugabane wa Afurika. Mu bihugu nka Mauritanie, Soudan no muri Somalie , ubutinganyi buhanishwa igihano cy’urupfu nkuko byatangajwe n’umuryango wa Amnesty International.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo