Kuva ku wa 3 w’iki cyumweru, imirwano ikomeye ihanganishije inyeshyamba zo mu mutwe wa Maï-Maï n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Umugambi bafite ngo ni ugukura Perezida Kabila ku butegetsi.
Jeune Afrique dukesha iyi nkuru itangaza ko ifite amakuru ko imirwano iri kubera hafi y’umupaka wa RDCongo n’u Burundi mu Burasirazuba wa RDCongo. Kuva iyo mirwano yakubura, ingabo z’umuryango w’abibumbye zicunga umutekano muri Congo (Monusco) zahise ziherekeza ingabo zabo.
Imirwano yubuye ku wa gatatu mu mujyi wa Uvira utuwe n’abaturage 500.000 ukaba uhana imbibi n’umurwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura. Bitandukanyijwe n’ikiyaga cya Tanganyika. Uvira iherereye kuri kilometero 120 uvuye mu Majyepfo y’Umujyi wa Bukavu. Bukavu niwo murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeli 2017 , imirwano nabwo yakomereje muri uwo Mujyi. Musenyeri Sébastien Muyengo wo muri uwo Mujyi yatangarije AFP ku murongo wa Telefone ko kugeza ubu batazi uyoboye umujyi kuko ngo amasasu ari guturuka buri hamwe kuburyo biri gutuma batava mu nzu zabo.
Undi muturage wo muri uwo Mujyi yatangarije AFP ko hashize amasaha 5 ingabo za Congo, FARDC zirwana n’inyeshyamba zateye zituruka ku kiyaga cya Tanganyika.
Ku cyumweru gishize, imirwano yari igeze kuri kilometero 40 uvuye Uvira mu gice bituranye cyitwa Fizi.
William Yakutumba wahoze mu ngabo za FARDC kuri ubu akaba ayoboye umutwe wamwitiriwe, yari yatangaje ku wa mbere w’iki cyumweru ko bagamije gukura Joseph Kabila ku butegetsi. Muri 2009, Leta ya Congo yashinje uyu mutwe wa William Yakutumba kuba ariwo uteza intambara mu Ntara y’Amajyepfo ya Kivu.
Aba Maï-Maï ni imitwe yirwanaho ishingwa hagendewe cyane cyane ku bwoko runaka. Mu ntambara ya 2 ya Congo (1998-2003), Leta ya Congo yahaye intwaro nyinshi iyi mitwe ngo irwanye abasirikare b’u Rwanda na Uganda ariko imitwe myinshi ntiyigeze isubiza izo ntwaro.
Ifoto y’Umujyi wa Uvira uwurebeye hejuru

Uvira yegeranye cyane na Bujumbura

Monusco yatangaje ko yajyanye ingabo zabo mu Mujyi wa Uvira
Irakoze Juniola Khalidi
Mana Mfasha Congo
kabarise egide.
nibarabe bumvikane,bareke guhitanisha abenegihugu.umwumvikano niwo wobumvikanisha.
Bigirimana Leonard
bagerageza kumvikana bakareka imirwano
Felix
Ingaruka zo gukwirakwiza ibisasu mubaturage nizo
Felix
Ingaruka zo gukwirakwiza ibisasu mubaturage nizo
######
KABIRA NAGUMEKUBUTEGETSI YADUKIJIJEBYINCHI