Perezida wa Tanzania John Magufuli yitabye Imana

Aya makuru yemejwe na Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ari na we watangaje urupfu rwa Bwana Magufuli mu butumwa yacishije kuri television y’igihugu TBC mu ijoro ryakeye

Leta yatangaje ko Prezida Magufuli yahitanywe n’indwara y’umutima ku bitaro bya Mzena mu mujyi wa Dar es Salaam, umurwa mukuru w’ubucuruzi wa Tanzania.

Ngo yavurwagan n’umuhanga mu by’umutima wo ku bitaro Jakaya Kikwete. Visi Perezida Samia yavuze ko kandi Magufuli yari amaranye ikibazo cy’umutima imyaka 10. Magufuli yitabye Imana afite imyaka 61. Yari Perezida wa Gatanu wa Tanzania.

Samia Saluhu Hassan yatangaje iminsi 14 y’icyunamo, ibendera ry’igihugu rikururutswa kugeza hagati.

Gutangaza urupfu rwe bije nyuma y’aho yari amaze ibyumweru bibiri atagaragara mu ruhame ari naho hatangiye gukwirakwira amakuru ko yaba yaranduye Covid-19, gusa icyo gihe Visi Perezida we yavuze ko abantu bakwiriye kwirengagiza ibihuha.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo