Hanze y’U Rwanda

Perezida wa Haïti yishwe

Perezida wa Haïti yishwe

Perezida wa Haïti Jovenel Moïse yiciwe mu gitero cyagabwe ku rugo rwe, nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe na Claude Joseph, Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho (cyangwa w’imfatakibanza mu Kirundi).

Bwana Joseph yavuze ko urugo rwa Perezida rwo mu murwa mukuru Port-au-Prince rwirawemo n’abagabo bitwaje intwaro bataramenyekana.

Yavuze ko ibyo byabaye ahagana saa saba z’ijoro zaho, ni ukuvuga saa moya (7h) za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda.

Amakuru avuga ko n’umugore wa Perezida na we yakomerekeye mu gitero.

Bwana Joseph yavuze ko "ingamba zose zafashwe kugira ngo ubutegetsi bwa leta bukomeze".

Jovenel Moïse, wari ufite imyaka 53, yari ari ku butegetsi kuva mu 2017, nyuma yuko uwo yasimbuye Michel Martelly yari yeguye.

Ubutegetsi bwa Bwana Moïse bwaranzwe n’ibibazo kubera ibirego bya ruswa, ndetse akenshi bwagiye buhangana n’imyigaragambyo irimo urugomo y’abamagana leta.

Mu ntangiriro y’uyu mwaka, habayeho imyigaragambyo mu murwa mukuru no mu yindi mijyi, abaturage basaba ko yegura.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Haiti bavuze ko manda y’imyaka itanu ya Bwana Moïse yagakwiye kuba yararangiye ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri mu 2021, hashize imyaka itanu uhereye ku munsi Bwana Martelly yeguriyeho.

Ariko, Bwana Moïse yashimangiye ko yari agishigaje umwaka umwe ku butegetsi, avuga ko ubutegetsi yabugezeho nyirizina ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa kabiri mu 2017.

Uko gucyerererwaho umwaka umwe kwatewe n’ibirego by’uburiganya mu matora, byaje gutuma ibyavuye mu matora ya 2015 biteshwa agaciro hagakorwa amatora bundi bushya, yatsinzwe na Bwana Moïse.

BBC

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)