Nyiragongo: UN ivuga ko abagera ku 400.000 bamaze guhunga bava i Goma

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) waburiye ko abantu bagera ku 400.000 bamaze guhunga bava mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’iruka rya Nyiragongo.

Ku wa kane, abakuru b’uwo mujyi utuwe n’abaturage miliyoni ebyiri bategetse ko bamwe mu bahatuye bahakurwa.

Abo bategetsi bafite impungenge ko amazuku cyangwa amahindure (lava) atemba ajya mu kiyaga cya Kivu ashobora guteza ’tsunami’ n’igicu cya gaz irimo uburozi.

Nkuko umunyamakuru wa BBC Emery Makumeno uri i Goma abivuga, hafi kimwe cya kabiri cy’uwo mujyi kirimo ubusa, urasa nk’utakibamo abantu.

Gusa ubuzima buri kugaruka buhoro buhoro nyuma y’uko imitingito yoroheje kuva mu ijoro ryo ku wa kane, abakiri muri Goma bagatangira gusubira mu mihanda, nk’uko Makumeno abivuga.

Kwimurwa kw’abantu ku wa kane kwatewe n’ukwiyongera kw’imitingito iva ku kirunga cya Nyiragongo - n’ubwoba bwuko cyakongera kuruka.

Umujyi wa Sake, uri kuri kilometero hafi 25 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Goma, ubu wuzuye abo bahunze.

Abandi berekeje mu gihugu gituranyi cy’u Rwanda, muri pariki ya Virunga muri DR Congo, abandi bakambuka ikiyaga cya Kivu bagana muri Kivu y’Epfo mu mijyi nka Bukavu.

Abandi bagihunga bacyeya bambutse umupaka binjira mu Rwanda kuri uyu wa gatanu mu gitondo.

Imiryango itanga imfashanyo irimo gufasha, mu gihe abavuye mu byabo bacyeneye ibiribwa, aho kuba, amazi n’ibikoresho by’isuku n’isukura.

Mu ijoro ryo ku wa kane, humvikanye imitingito micyeya ugereranyije na mbere - bituma hari bamwe bagira icyizere ko ibi bishobora kuba birimo kugera ku mpera.

Ariko, urusaku ruteye ubwoba ruracyumvikana ruva kuri Nyiragongo.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo