Mushiki wa Kim Jong-un yaburiye Amerika

Mushiki w’umukuru w’igihugu cya Koreya ya Ruguru Kim Jong-un yaburiye Leta zunze ubumwe za Amerika kwirinda "guteza ikibazo", mu gihe Perezida Joe Biden yitegura gutangaza politiki ye kuri Koreya.

Mu ijambo ku gitangazamakuru cya leta, Kim Yo-jong yaneguye Amerika na Koreya y’Epfo ko bigiye gukorana imyitozo ya gisirikare.

Yavuze ibi umunsi umwe mbere y’uko bamwe mu bategetsi ba Amerika bategerejwe i Seoul.

Leta ya Amerika ivuga ko imaze ibyumweru igerageza kuvugana na Koreya ya Ruguru.

Pyongyang na Washington bifitanye ubushyamirane kubera misile ziraswa kure cyane za Koreya na gahunda yayo y’intwaro kirimbuzi.

Kim Yo-jong yasubiwemo n’ikinyamakuru Rodong Sinmun agira ati: "Inama ku butegetsi bushya bwa Amerika buri gushaka gukwiza umunuko w’ubumara bw’imbunda ku butaka bwacu,"

"Niba bushaka gusinzira mu mahoro mu myaka ine iri imbere, byaba byiza bwirinze guteza ikibazo ku ntambwe yabwo ya mbere."

Yashimangiye ko igihugu cye kidashyigikiye ubufatanye bwa gisirikare bwa Koreya y’Epfo na Amerika - bo babona nko kwitegura gutera - agira ati: "Leta ya Koreya y’Epfo nanone yahisemo ’inzira y’intambara’, ’inzira y’akaga’.

Kim Yo-jong ni mushiki wa Kim Jong-un muto kuri we, umwe gusa mu bavukana nawe ufatwa nk’uri hafi cyane ye kandi umushyigikira.

Ibyo yavuze bisobanuye iki?
Laura Bicker, umunyamakuru wa BBC i Seoul, avuga ko abantu benshi i Seoul bari babyiteze, kuko kenshi Koreya ya Ruguru igira icyo ivuga iyo iy’Epfo ifatanyije imyitozo ya gisirikare na Amerika.

Rimwe na rimwe isubiza ikoresheje kugerageza misile, ubundi, nk’ubu, igasubiza mu magambo akomeye ibyita "imikino y’intambara".

Bicker avuga ko ibi bituma Washington na Seoul bibona ko Pyongyang iri kureba no kumva ibyo barimo, nubwo imaze igihe yanga gusubiza White House isaba ko bavugana.

Kim Yo-jong ntabwo yavuze neza icyo Koreya ya Ruguru yakora mu gihe cy’ubwo bufatanye bw’ingabo za Amerika na Koreya y’Epfo - gusa yavuze ko baburiwe.

Perezida Joe Biden aheruka gutangaza ko politiki ya Amerika kuri Koreya ya Ruguru yasubiwemo kandi izatangazwa mu kwezi gutaha.

Mu gihe yarimo yiyamamaza, Biden yise Bwana Kim "igihazi", anavuga ko Koreya ya Ruguru ikwiye gukurwaho intwaro kirimbuzi mbere y’uko ibihano bya US na UN kuri yo bikurwaho.

Imibanire ya Amerika na Koreya ya Ruguru yajemo igitotsi mu 2017, ubwo Pyongyang yageragezaga misile zishobora kuraswa zikagera ku mijyi ya Amerika.

Ubushyamirane bwaradohotse ubwo uwari Perezida Donald Trump yiyemezaga kugirana umubano wihariye na Bwana Kim.

Ariko inama zabo zabaga zavuzweho cyane, zirimo n’inama yabereye muri Singapore no muri Vietnam, zananiwe kurenga ku byo batumvikanaho ku kureka intwaro za nikleyeri no gukuraho ibihano.

Amerika yanze ibyo Koreya ya ruguru yasabaga byo gukurirwaho ibihano nayo ikagabanyaho gacye gusa ku bushobozi bwayo bwa nikleyeri.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo